Mukura itangiye imikino yo kwishyura itakaza- Isonga ikomeje kwitangira amanota

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yakinwagamo imikino ibiri y’umunsi wa 14 wayo, aho amakipe ya Etincelles na Espoir atangiranye intsinzi kuri uyu munsi ubimburira iyindi mu mikino yo kwishyura.

Kuri stade ya Muhanga, ikipe ya Mukura y’umutoza Okoko, yari yahakiririye Espoir y’i Rusizi, umukino wahuzaga amakipe yakurikiranaga mu manota mbere y’imikino yo kuri uyu wa kabiri.

Ni umukino ikipe y’i Huye yigaragajemo mu gice cya mbere ariko ba rutahizmau bayo ntibayihe ibitego byatumye iki kirangira ari 0-0.

Ikipe ya Mukura ntabwo yatangiye neza imikino yo kwishyura
Ikipe ya Mukura ntabwo yatangiye neza imikino yo kwishyura

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Gatera Alphonse yaje yahinduye umukino bigaragara, aho yatangiye nayo kugerageza umunyezamu w’ikipe itozwa na Okoko Godefroid. Ibintu byabaye nk’ibiba byiza ku ikipe y’i Rusizi, ubwo ku munota wa 67 Habimna Hussein wa Mukura yazaga guhabwa ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa ku mukinnyi Mbazumutima Mamadou wa Espoir.

Mukura yari isigaye mu kibuga ikinisha abakinnyi 10 ntiyashoboye kwihagararaho kuko yaje gutsindwa igitego nyuma y’iminota itandatu gusa, ubwo Lomami Andre yateraga umupira ukomeye mu izamu maze umunyezamu ntashobore kuwufata neza niko gusanga Mbazumutima Mamadou wahise awusubiza mu nshundura. Uyu mukino waje kurangira ari icyo gitego 1-0.

Ku Kicukiro, ikipe y’Isonga ikomeje kwitwara nabi bigaragara aho yatsindwaga umukino wayo wa 10 kuri uyu wa kabiri, ubwo ku ikosa ryari rikorewe Yossa Bertland, Hategekimana Bonaventure yafashaga Etincelles kuyitsinda igitego 1-0 byatumye ikomeje guheruka izindi zose n’amanota ane mu minsi 14 ya shampiyona.

Etincelles ishoboye gukura intsinzi i Kigali
Etincelles ishoboye gukura intsinzi i Kigali

Shampiyona iri bukomeze kuri uyu wa gatatu, aho imikino ibiri ikomeye irimo uwo APR FC izasuramo Musanze yiyubatse bigaragara, mu gihe Rayon Sports izaba yerekeje i Nyamagabe ku kibuga cy’Amagaju.

Uko imikino iteganyijwe kuwa gatatu tariki 28/1/2015

  • Police vs. Gicumbi [Kicukiro]
  • Musanze vs. APR [Musanze]
  • Marines vs. Kiyovu [Umuganda]
  • AS Kigali vs. Sunrise [Stade de Kigali]
  • Amagaju vs. Rayon Sports [Nyamagabe]

Uko amakipe akurikirana ku rutonde

  1. APR FC 32
  2. AS Kigali 27
  3. Police FC 24
  4. Rayon S. 21
  5. Amagaju 19
  6. Espoir 18
  7. Marines 17
  8. Gicumbi 17
  9. Sunrise 16
  10. SC Kiyovu 16
  11. Mukura 14
  12. Musanze 11
  13. Etincelles 11
  14. Isonga 04

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rayon ni ikipe y’imana kabisa

ALIAS yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

ariko sha mwajyiye mwandika inkuru mutananiwe urwo rutonde amanota ariho siyo niyo photo si iya Etincelle ni Espoire

Rain Gun yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Banyamakuru namwe mujye mukoresha amafoto avuga. None se ejo Etencelles yari yakinnye na Rayonsport ko mbona abafana bahari aba Gikundiro? Kandi ibi biba henshi byashoboka ko mushobora kuba mureba imikino aya makipe aba yakinnye na Rayon akaba ariyo mafoto mukomeza gukoresha.

kk yanditse ku itariki ya: 28-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka