Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul ntibazakina imikino ibiri Amavubi ari kwitegura

Abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Muhire Kevin na Rwatubyaye Abdul ntibazatabira ubutumire bw’Amavubi nyuma yo kwanga kurekurwa n’amakipe yabo

Kevin Muhire uheruka kwerekeza mu ikipe Sahama Club yo muri Oman, na Rwatubyaye Abdul watangiye gukinira ikipe ya FK Shkupi yo muri Macedonia, ntibazakinira Amavubi imikino ya Mozambique ndetse na Cameroun bafite mu minsi mike iri imbere.

Rwatubyaye Abdul ntazitabira imikino y'Amavubi
Rwatubyaye Abdul ntazitabira imikino y’Amavubi

Amakuru dukesha Jules Karangwa Umuvugizi wa Ferwafa wungirje, yadutangarije ko amakipe aba bakinnyi bakinira atifuje kubarekura, nyuma y’aho FIFA iheruka guha uburenganzira amakipe kuba yagumana abakinnyi kubera ikibazo cya COVID-19.

Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, ryari ryarashyizeho amabwiriza avuga ko amakipe yose agomba kurekura abakinnyi bakajya gukinira amakipe y’ibihugu, ariko kubera akato abakinnyi basigaye bashyirwamo bavuye muri iyi mikino, byatumye FIFA yoroshya izo ngamba aho amakipe ashobora kwimana umukinnyi.

Bariyongera kuri Djihad Bizimana na Tuyisenge Jacques batahamagawe
Bariyongera kuri Djihad Bizimana na Tuyisenge Jacques batahamagawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka