Mugheni Fabrice yabonye ibyangombwa bimwemerera gukina na Kiyovu Sports

Kakule Mugheni Fabrice uheruka kugurwa na Rayon Sports, yamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, aheruka kugurwa Milioni 10 aturutse muri Kiyovu Sports, ndetse nawe ahabwa Milioni eshatu ku giti cye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo yahawe ikarita na Ferwafa (Licence), imwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Mugheni Fabrice yari yaratinze kubona Licence kubera ikibazo cya Pasiporo ndetse n’icyangombwa cyemerera abanyamahanga gukorera mu Rwanda.

Mugheni Fabrice wari waragiye muri Kiyovu Sports avuye muri Rayon Sports, aratangira Shampiona ahita ahura na Kiyovu Sports kuri iki Cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tumuhaye ikaze arisanga muri gikundiro yacu turamwishimiye turamushyigikiye

Ndikumana Jean Paul Bombe yanditse ku itariki ya: 1-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka