Mugheni Fabrice wakiniraga Rayon Sports yerekanywe muri AFC Leopards (AMAFOTO)

Kakule Mugheni Fabrice uheruka gusoza amasezerano muri Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Nyuma y’iminsi yarumvikanye na AFC Leopards yo muri Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 27/10/2020 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yerekanywe n’ikipe ya AFC Leopards nk’umukinnyi wabo mushya.

Kakule Mugheni Fabrice utarabashije kumvikana na Rayon Sports ubwo yarangizaga amasezerano y’imyaka ibiri, yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri, anahabwa numero 17 yagiye yambara mu makipe atandukanye hano mu Rwanda.

Mugheni Fabrice yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda, arimo Police yakiniraga yitwa Mutuyimana Moussa, akinira Kiyovu Sports yagiyemo avuye muri Rayon Sports, nyuma yo kuyikinira umwaka umwe gusa ahita asubira muri Rayon Sports yari akiniye imyaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka