Mucyo Didier Junior agiye kwerekeza i Dubai

Myugariro w’iburyo Mucyo Didier Junior urangije amasezerano muri Rayon Sports agiye kujya mu igeragezawa mu ikipe ya Al-Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amakuru yizewe Kigali Today ifite ni uko uyu musore w’imyaka 25 azajya gukora igeragezwa muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere yaritsinda akaba yayisinyira amasezerano. Nk’uko twabitangarijwe iri geragezwa rizamara hagati y’ibyumweru bitatu ndetse n’ukwezi kumwe.

Mucyo Didier Junior agiye kwerekeza i Dubai
Mucyo Didier Junior agiye kwerekeza i Dubai

Kugeza ubu uyu mukinnyi wari umaze imyaka ibiri akinira Ubururu n’Umweru yamaze kubona urupapuro rumwemerera kuba muri iki gihugu (Visa) ruzarangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2024 mu gihe igisigaye ari uko yohererezwa itike y’indege aho biteganyijwe ko azahaguruka hagati ya tariki 5 n’i 10 Kamena 2024.

Ibiganiro bisa nkibyarangiye ku kuba yakongera amasezerano muri Rayon Sports

N’ubwo agiye kujya mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ariko amakuru atugeraho ni uko Mucyo Didier Junior yamaze gusa nk’urangiza kumvikana n’ikipe ya Rayon sports kuba yayongerera amasezerano akaba yakomeza kuyikinira.

Gusa n’ubwo ubwumvikane bwamaze kubaho hari hasigaye kumvikana imyaka azasinya bijyanye n’amafaranga yari ari guhabwa.

Ku ruhande rw’umukinnyi amafaranga asaba yifuza kuba yayasinyira igihe cy’imyaka ibiri ariko Rayon Sports ikifuza ko yayamuha gusa akaba yayasinyira imyaka itatu.

Indi ngingo yari itari yemeranywaho ni uko amafaranga Rayon Sports yifuza kumuha ngo asinye imyaka ibiri umukinnyi we yifuza ko yayafata ariko akayasinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Police FC iri mu makipe bivugwa ko aha umukinnyi ibyo yifuza mu myaka ibiri bityo ko aramutse atumvikanye na Rayon Sports akaba ariho yakwerekeza mu gihe ariko igeragezwa azerekezamo ryaba ritagenze neza.

Mucyo Didier Junior yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022 ayifasha gutwara Igikombe cy’Amahoro 2022-2023 anabanza mu kibuga gusa mu 2023-2024 ntabwo igihe cyo gukina cyabaye kinini dore yari ahanganye na Serumogo Ally wagiye amwicakaza inshuro nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka