Mu mvura nyinshi Mukura itsinze Espoir ikomeza kuyobora shampiyona

Mukura Victory Sports itsindiye Espoir FC 3-1 kuri Stade Huye mu mukino wahagaritswe iminota 47 kubera imvura nyinshi.

Imvura yabaye nyinshi umukino uhagarara hafi isaha yose
Imvura yabaye nyinshi umukino uhagarara hafi isaha yose

Ibitego bya Mukura byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Idi Saidi Djuma ku munota wa karindwi ndetse na Lomami Frank ku munota wa 44.

Gusa amakipe akijya mu kiruhuko imvura yaguye ari nyinshi bituma umusifuzi Nsabimana Claude aba aretse gusubukura umukino kugeza imvura igabanyutse bacana amatara igice cya kabiri kirakomeza.

Umukino wa mukuru warebwe na benshi n'ubwo ikirere kitari kimeze neza
Umukino wa mukuru warebwe na benshi n’ubwo ikirere kitari kimeze neza

Nyuma y’umunota umwe gusa igice cya kabiri gitangiye, Espoir nayo yanyeganyeje inshundura ku gitego cya John Ssemazi gusa umukino ugana ku musozo Mukura yaje gushyiramo agashinguracumu ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Christophe.

Nyuma y’uyu mukino Mukura ikomeje kuyobora shampiona n’amanota 19 mu mikino irindwi imaze gukina mu gihe Espoir iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 10.

Ni umukino wabereye kuri stade nziza kandi ikeye ya Huye
Ni umukino wabereye kuri stade nziza kandi ikeye ya Huye

Mukura izasubira mu kibuga kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Stade Shikan Castle muri Sudani icakirana na El Hilal El Obeid mu mukino ubanza wa 1/16 mu irushanwa rya CAF Confederation Cup. Biteganyijwe ko Mukura izerekeza muri Sudani kuri uyu wa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka