Mu marira menshi Sergio Kun Aguero yasezeye gukina umupira w’amaguru

Ku myaka 33, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukina asatira ukomoka mu gihugu cya Argentine, Sergio Leonel Del Castilo Aguero uzwi nka Sergio Kun Aguero nibwo yasezeye gukina umupira w’amaguru kubera ibibazo by’ubuzima.

Sergio Kun Aguero
Sergio Kun Aguero

Nyuma yo kugira ikibazo cy’umutima mu mukino wa shampiyona ya Espagne wahuje ikipe ya Barcelone na Alaves tariki 30 Ukwakira 2021 ababara mu gatuza agasimbuzwa, Sergio Kun Aguero mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye Camp Nou, mu marira menshi, yesezeye gukina umupira w’amaguru avuga ko gukina umupira byari inzozi ze kuva kera ndetse ko yishimira urugendo yagize muri ruhago.

Yagize ati “Ni ibihe bikomeye, ni icyemezo nafashe mu minsi 10 ishize nyuma yo gukora ibishoboka byose ngo mbe nagira icyizere cyo gukina, nahoze ndota gukina umupira w’amaguru kuva mfite imyaka itanu n’ubwo ntigeze ntekereza ko nabikora i Burayi, ntewe ishema n’urugendo rwanjye”

Sergio Aguero yakomeje avuga ko ubuzima bwe ari bwo buza imbere bityo ko yasabwe n’abaganga kuba yasezera gusa ko nubwo atazi ibimutegereje imbere ariko afite abantu bamukunda.

Sergio Kun Aguero yakoze amateka muri Manchester City
Sergio Kun Aguero yakoze amateka muri Manchester City

Yagize ati “Ubuzima bwanjye buza imbere ya byose nabaye mu maboko meza y’abaganga, bansabye guhagarika gukina rero ubu mvuye muri Barcelona nsezera n’umupira w’amaguru by’umwuga, ntabwo nzi ibintegereje imbere ariko ndabizi ko mfite abantu bankunda nzahora nibuka ibintu bidasanzwe”.

Sergio Kun Aguero yavutse tariki 2 Kamena 1988 avukira muri Argentine. Yakuriye mu ikipe ya independiante iwabo ari na ho yakiniye umukino we wa mbere nk’umunyamwuga mu ikipe nkuru mu 2003 ubwo yari afite imyaka 15 n’iminsi 35 aho yayivuyemo mu 2006 atsinze ibitego 23 mu mikino 54.

Mu 2006 yagiye muri Atletico Madrid ayitsindira ibitego 102 mu mikino 234 yayikiniye mu gihe mu 2011 yahise ajya muri Manchester City mu gihugu cy’u Bwongereza ari na ho yakoreye amateka akomeye kuko yakinnyemo imyaka icumi aho yakiniye iyi kipe imikino 390 ayitsindira ibitego 260 agatwarana na yo ibikombe 15 muri rusange birimo bitanu bya shampiyona y’u Bwongereza. Kugeza ubu kandi mu Bwongereza ni we mukinnyi watsindiye ikipe imwe ibitego byinshi muri iyi shampiyona aho afite ibitego 184.

Sergio Aguero yavuye mu kibuga ababara mu gatuza
Sergio Aguero yavuye mu kibuga ababara mu gatuza

Mu ikipe ya Barcelone yagiyemo mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 yakinnyemo imikino 5 atsindamo igitego 1 yatsinze mu mukino wari wahuje Barcelone na Real Madrid mu gihe mu ikipe y’igihugu ya Argentine Sergio Kun Aguero yakinnye imikino 101 ayitsindira ibitego 44.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka