Motar FC: Byinshi ku ikipe y’Abamotari itozwa na Uwimana Abdul ‘Gakara’

Niba usanzwe ukurikira umupira w’amaguru mu Rwanda, si ubwa mbere waba wumvise ikipe yitwa Motar FC ikomeje kwitwara neza mu cyiciro cya gatatu ndetse no kumenyekana cyane. Ni ikipe yashinzwe ndetse inakinamo abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za Moto (abamotari), ikaba itozwa n’uwahoze akina muri Rayon Sports witwa Uwimana Abdul uzwi nka Gakara.

Motari FC nta mukino n'umwe iratsindwa muri uyu mwaka w'imikino
Motari FC nta mukino n’umwe iratsindwa muri uyu mwaka w’imikino

Motar Football Club ni ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu mu Rwanda ndetse iyoboye itsinda ry’amakipe ahagarariye Umujyi wa Kigali, ikaba nta mukino n’umwe iratsindwa bityo bikaba biri kuyiha amahirwe yo gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs) ishobora gutuma izamuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today (KT), Perezida w’ikipe ya Motar FC Habiryayo Aloys Patrick, yagarutse ku buryo iyi kipe yashinzwe, icyari kigamijwe ndetse akomoza no ku ntego iyi kipe ifite muri Ruhago nyarwanda.

KT: Motar FC yashinzwe ryari, ishingwa na ba nde?

Patrick: Motar FC yashinzwe umwaka ushize wa 2023 kuko uyu ni umwaka wa mbere turimo gukina. Ni ikipe kandi yashinzwe na bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto (abamotari).

KT: Igitekerezo cyo gushinga Motar FC cyaje gute?

Patrick: Nyuma yo kwisuzuma tugasanga hari igihe tuba dukeneye kuruhuka mu gihe tuvuye mu kazi ndetse n’aho twashyira amarangamutima yacu nyuma y’akazi, twahisemo gushinga ikipe mu rwego rwo kuruhuka kuko abamotari bose bashaka gukina bisanga mu kibuga.

Motar FC yambara imyenda yanditseho 'Gerayo Amahoro' mu rwego rwo gufasha Polisi mu bukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda
Motar FC yambara imyenda yanditseho ’Gerayo Amahoro’ mu rwego rwo gufasha Polisi mu bukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda

Ikindi kandi, abamotari baricaye bareba muri gahunda z’icyerekezo cy’Igihugu basanga bagomba gutanga umusaruro wabo binyuze mu kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru cyane ko harimo ibyiciro byinshi birimo n’iby’abana bato badakora uyu mwuga.

KT: Iyi kipe ya Motar FC ni iy’abo bamotari bayishinze gusa?

Patrick: Abashinze iyi kipe ni bamwe mu bamotari, gusa buri mumotari wese yisanga muri iyi ikipe nk’uko dusanzwe dukorera hamwe.

KT: Ese ikipe ya Motar FC ikinisha abamotari gusa?

Patrick: Mu by’ukuri ikipe Motar FC ntabwo ikoresha abakinnyi batwara moto gusa, kuko intego yacu ari ukuzamura abana bakiri bato ndetse no guteza imbere siporo mu Rwanda. Tugerageza gushyiramo abandi bakinnyi, gusa umubare munini dufite ubanza mu kibuga abenshi ni abamotari kandi tubona bazatugeza mu cyiciro cya mbere.

KT: Motar FC ifite gahunda yo kwaguka igashinga andi makipe mu yindi mikino?

Patrick: Ni byo turimo turashaka uko twakwaguka tugashinga indi mikino kuko hari itsinda ry’abamotari barimo kugenda bashaka izo mpano muri bagenzi babo ndetse no mu Banyarwanda muri rusange, yaba abazi gukina Volleyball, Basketball, Handball, imikino njyarugamba ndetse n’iyindi.

Uwimana Abdul uzwi nka Gakara wakiniye Rayon Sports ni we utoza Motar FC
Uwimana Abdul uzwi nka Gakara wakiniye Rayon Sports ni we utoza Motar FC

Kugeza ubu dufite ikipe ya Karate y’abamotari yitwa ‘WUSHU’ ikorera kuri Club Rafiki, hari ikipe kandi y’abagore tugiye gushinga. Ikindi ni uko turi gushaka kwaguka ku buryo tuzaba dufite ikipe izajya ikina imikino yo gusiganwa kuri Moto”.

KT: Ni iki Motar FC yishimira kuva yashingwa?

Patrick: Ikintu cya mbere twishimira nka Motar FC, ni uko ku mwaka wacu wa mbere tutaratsindwa kuva twatangira, ikindi twishimira ni uko iyo turimo turakina tubona abafana benshi biganjemo abaturage ndetse n’abamotari baparitse barimo barareba ikipe yabo. Iyo twagiye gukina mu Ntara baraduherekeza ndetse kandi biduha icyizere ko tuzagera ku nzozi zacu zo gukina mu cyiciro cya mbere nubwo hari ibyo tugiswabwa.

Kuri ubu ikipe ya Motar FC ifite abakinnyi benshi bibumbiye mu byiciro bitatu ari byo; icyiciro cy’abana bato, icyiciro cy’abakanyujijeho ndetse n’icyiciro cy’abakinnyi bakina mu cyiciro cya gatatu cya shampiyona y’ u Rwanda.

Iyi kipe Motar FC yasoje imikino ibanza idatsinzwe, ikaba itozwa na Uwimana Abdul uzwi nka ‘Gakara’ wanyuze mu makipe atandukanye nka Rayon Sports ndetse n’andi, akaba yungirijwe na Semanza Jean Baptitse wakinnye hanze y’u Rwanda.

Abatoza b'ikipe ya Motar FC
Abatoza b’ikipe ya Motar FC
Motar FC igira abafana basanzwe badatwara za moto
Motar FC igira abafana basanzwe badatwara za moto
Abamotari badakina batanga umusanzu wo gufana
Abamotari badakina batanga umusanzu wo gufana
Iyi kipe iyo yakiniye mu Ntara iherekezwa n'abamotari
Iyi kipe iyo yakiniye mu Ntara iherekezwa n’abamotari
Iyi kipe yambara Visit Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ubukerarugendo
Iyi kipe yambara Visit Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ubukerarugendo
Motar FC imaze kugira amatsinda y'abafana( Fan Clubs) zirenga eshanu
Motar FC imaze kugira amatsinda y’abafana( Fan Clubs) zirenga eshanu
Iyo iyi kipe yakinnye ikibuga kiba cyuzuye abafana
Iyo iyi kipe yakinnye ikibuga kiba cyuzuye abafana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka