Mitsindo Yves wakiniye u Bubiligi yahamagawe mu Mavubi azakina CECAFA (Urutonde rurambuye)

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 HABIMANA Sosthène, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero mu ikipe y’igihugu barimo Mitsindo Yves wakiniye u Bubligi bw’abakiri bato.

Guhera tariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cya Ethiopia, hagiye kubera amarushanwa ya CECAFA mu batarengeje imyaka 23, aho u Rwanda ruri mu bihugu bizitabira.

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha, harimo abakinnyi batatu barengeje imyaka 23 nk’uko amategeko agenga iri rushanwa abiteganya.

Abo bakinnyi umutoza HABIMANA Sosthène yiyambaje bayirengeje barimo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves bose bakinira ikipe ya APR FC.

Mu bakinnyi bahamagwe harimo umunyarwanda Mitsindo Yves ukina mu Bubiligi mu ikipe ya S.C Charleroi, uyu akaba yarahamagawe ndetse anakinira u Bubligi bw’amakipe y’abakiri bato guhera ku batarengeje imyaka 15.

Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw'abatarengeje imyaka 15 bwakinnye n'u Busuwisi
Mitsindo Yves mu mukino wa gicuti u Bubiligi bw’abatarengeje imyaka 15 bwakinnye n’u Busuwisi

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

Abanyezamu :

NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

Abakina inyuma

NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

Abakina Hagati :

RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

Ba rutahizamu

NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Hilltop Hotel, ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urutondenihatari ahubwo ikipe izica amagini kabisa

NSABIMANA Jean damascene yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka