Minisiteri ya Siporo yahannye amakipe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Mu igenzura ryakozwe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatatu, amakipe abiri yo mu cyiciro cya kabiri yahagaritswe nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda imaze gutangaza ko ikipe ya Alpha Fc ndetse na Vision FC zose zo mu cyiciro cya kabiri zahanwe kubera kutubahriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Alpha FC yahanwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Alpha FC yahanwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Minisports, aya makipe yahanwe nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri kuri uyu wa Kabiri tariki 10/11/2020, aho basanze aya makipe ari mu mwiherero wo kuzakina imikino yo gushaka amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, atubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Itangazo rigira riti “Tariki ya 10 Ugushyingo 2020, Minisiteri ya Siporo yahagaritse umwiherero n’imyitozo y’amakipe ya VISION FC na Alpha FC nyuma y’ubugenzuzi yakoze igasanga aya makipe atubahiriza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19 mu bikorwa bya Siporo.”

Byari biteganyijwe ko ikipe ya Alpha FC izahura na Rutsiro, naho Vision FC igahura n’Amagaju nayo ataramenya niba azakina, mu gihe izari kuzatsinda hagati y’izi zari kuzishakamo ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere.

Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro uza gufatwa na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’uko guhagarikwa ndetse n’Amagaju yanditse asaba ko umukino wabo wimurwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka