Micho arakoresha amakipe abiri mu mukino wa Tchad

Ubwo aza kuba akina umukino wa gicuti na Tchad kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, araza gukinisha amakipe abiri kugira ngo abakinnyi bose yajyanye bamenyere.

Mu gice cya mbere, Mico yamaze gutangaza ko aza gukinisha mu izamu Ndoli Jean Claude, ku ruhande rw’inyuma iburyo hakaza gukina Emery Bayisenge, ku ruhande rw’ibumoso inyuma hakaza gukina Iranzi Jean Claude naho ba myugariro bo hagati bakaza kuba ari Mbuyu twite na Salomon Nirisarike.

Hagati mu kibuga harakina Mugiraneza Jean Baptitse na Ndahimana Jonas bakuze kwita Bamuma Bercy , imbere yabo hagati haraza kuba hakina Haruna Niyonzima uza kuba akina ahereza imipira ba Rutahizamu.

Ku ruhande rw’iburyo ahagana imbere haraza gukina Daddy Birori naho ku ruhande rw’ibumoso imbere hakine Kagere Meddy mu gihe Olivier Karekezi aza gutaha izamu ari umwe.

Ibyo bivuze ko umutoza ashaka kuza gukinisha uburyo bw’abakinnyi bane inyuma, batanu hagati, n’umwe imbere (4-5-1)

Mu gice cya 2 arazana indi kipe nshyashya y’abantu 11 nk’uko yabyumvikanyeho na Tchad. Mu gice cya kabiri umutoza araza guhundura ikipe yose, maze ashyiremo abandi bakainnyi basigaye kugirango nabo bamenyere mbere y’uko bakina na Algeria tariki ya 2/6/2012.

Amakuru aturuka muri Tuniziya avuga ko kugeza ubu ari nta mvune iri mu Mavubi. Nibamara gukina umukino wa Tchad, ku wa kane mu gitondo Amavubi azerekeza muri Algeria ahazabera umukino nyirizina wo gushaka itike yo kuzakiana igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka