Michael Sarpong yasabwe ibisobanuro by’amakosa atatu ashinjwa na Rayon Sports

Rutahizamu wa rayon Sports Michael Sarpong, yandikiwe na Rayon Sports asabwa ibisobanuro ku makosa atatu ashinjwa arimo gutuka umuyobozi wa Rayon Sports.

Mu minsi ishize ni bwo humvikanye amajwi ya rutahizamu ukomoka muri Ghana Michael Sarpong ubwo yaganiraga na Royal FM, uyu rutahizamu yumvikanye avuga amagambo akomeye arimo uburakari, aho yavugaga ko ikipe ya Rayon Sports itita ku bakinnyi kuko bamaze amezi badahembwa.

Michael Sarpong yasabwe ibisobanuro muri Rayon Sports
Michael Sarpong yasabwe ibisobanuro muri Rayon Sports

Michael Sarpong kandi muri icyo kiganiro yanavuze ko Munyakazi Sadate atari umuyobozi uri ku rwego rwo kuyobora ikipe nka Rayon Sports, aha bikaba byarababaje ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports na bamwe mu bafana nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Nyuma yaho, abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bafashe umwanzuro wo kwadikira uyu mukinnyi bamusaba ibisobanuro kuri ayo magambo yatangaje, ndetse kandi akaba yanibukijwe ko hari amabaruwa abiri atigeze asubiza yandikiwe mu bihe bitandukanye.

Mu ibaruwa Kigali Today yabashije kubona, Sarpong bamumenyesheje ko atigeze asubiza ibaruwa yandikwe yamusabaga ibisobanuro by’impamvu yataye akazi hagati ya tariki 23/01 na 28/02/2020, ndetse n’urugendo yakoze ajya muri Norvege kuganira n’anadi makipe nta ruhushya rwa Rayon Sports abifitiye.

Michael Sarpong ni umwe mu bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize
Michael Sarpong ni umwe mu bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/2019, aho yafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona atsinze ibitego 17, uyu mwaka akaba yari maze gutsindira rayon Sports ibitego icyenda kugeza ku munsi wa 24 wa shampiyona

Ibsruwa Rayon Sports yandikiye Michael Sarpong
Ibsruwa Rayon Sports yandikiye Michael Sarpong

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka