Mesut Ozil yakozwe ku mutima n’umwana wo muri Kenya umufana

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil, yoherereje umwana muto umufana wo muri Kenya umwambaro wanditseho amazina ya Ozil na nimero 10 imuranga mu kibuga.

Mesut Ozil yavuze ko yakozwe ku mutima no kubona ifoto y’uwo mwana yambaye umwenda bikoreye, wanditseho Ozil na nimero ye.

Umunyamakuru w’imikino wo muri Kenya witwa Erick Njiru ni we wafotoye uwo mwana wamenyekanye ku izina rya Lawrence. Mu kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018 ni bwo umunyamakuru yabonye uwo mwana mu muhanda i Nairobi aragiye inka yambaye agapira gafite amabara y’umweru n’umutuku kanditseho Ozil na nimero 10 ariko bigaragara ko abantu babyanditseho bakoresheje ikaramu n’intoki.

Mesut Ozil akina hagati muri Arsenal
Mesut Ozil akina hagati muri Arsenal

Uwo munyamakuru yagize ati “Uwo mwana yambwiye ko akunda cyane Mesut Ozil, ari na yo mpamvu yahisemo kwandika izina rye kuri uwo mupira. Ntekereza ko umunsi umwe aya makuru azagera kuri Ozil agafasha uwo mwana kubona umwambaro nyawo wa Arsenal.”

Uwo munyamakuru yashyize ifoto y’uwo mwana kuri Twitter iherekejwe n’amagambo yamubwiye ko akunda Ozil n’ikipe ya Arsenal, bidatinze amakuru agera kuri Mesut Ozil bimukora ku mutima.

Mesut Ozil yamwoherereje impano igizwe n'imyenda itandukanye y'uwo mukinnyi
Mesut Ozil yamwoherereje impano igizwe n’imyenda itandukanye y’uwo mukinnyi

Inkuru ya BBC iravuga ko Ozil akimara kubimenya bitagarukiye aho, ahubwo ngo yiyemeje gushakisha uwo mwana no kumenya aho aherereye, hanyuma amwoherereza impano igizwe n’inkweto n’imyenda nyayo imeze nk’iyo Ozil yambara mu kibuga.

Inzozi za Lawrence zabaye impamo abifashijwemo n’uwo munyamakuru, imyambaro imugeraho iturutse kuri Ozil. Uwo munyamakuru yashyize andi mafoto ya Lawrence kuri Twitter yambaye imyenda yohererejwe na Ozil, amwenyura ndetse yishimye.

Ayo mafoto na yo yageze kuri Ozil na we ayasangiza abamukurikira kuri Twitter, yongeraho n’amagambo agira ati “Ifoto y’umwana muto wo muri Kenya yambaye umwenda yikoreye yankoze ku mutima. Ubu noneho ntewe ishema n’uburyo Lawrence n’abavandimwe be bishimye.”

Umunyamakuru Erick Njiru yagize uruhare mu guhuza Ozil na Lawrence
Umunyamakuru Erick Njiru yagize uruhare mu guhuza Ozil na Lawrence
Mesut Ozil asanzwe akina mu ikipe ya Arsenal yamamaza u Rwanda
Mesut Ozil asanzwe akina mu ikipe ya Arsenal yamamaza u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kbx uwo munyamakuru yakoze amazi keza cyane gs ozil ubutaha azamukoreshereze imyenda imukwiye neza Cyn thx

Gaga gaston yanditse ku itariki ya: 13-03-2019  →  Musubize

Uyu munyamakuru arasobanutse. nabandi bamwigireho.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-03-2019  →  Musubize

kuki atamwohererje imyenda imukwira nkuwo yarasanganwe wagirango ngo ni ikanzu, yambaye niba ninkweto aruko nibindi ubutaha azohereze, imukwira aliko ubwo azabona ko yibeshye

gakuba yanditse ku itariki ya: 13-03-2019  →  Musubize

Birashimishije kabisa, gusa biragoye kumenya ingano y’imyenda uha umuntu utamupimye, ikiza buriya uriya mwana azayikuriramo. Murakoze

HABANA Eric yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka