Menya impamvu APR FC iri mu batangije Ishyirahamwe ry’Amakipe muri Afurika
Kugira ibikombe byinshi no gukundwa mu Rwanda biri mu byahesheje ikipe ya APR FC kujya mu makipe 80 yatangije Ishyirahamwe ry’Amakipe (Clubs) muri Afurika(ACA) ku wa 30 Ugushyingo 2023 ku mugaragaro, uyu muhango ukaba warabereye mu gihugu cya Misiri.
Iri shyirahamwe ryatangiranye amakipe 80 muri rusange ariko azagenda yiyongera bitewe n’ubushake bw’abifuza kuryinjiramo ndetse n’uko amategeko azakurikizwa azabigena.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC yagiranye na Kigali Today, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko kimwe mu byagenderwagaho mu gutoranya amakipe yafunguye iri shyirahamwe harimo kuba ikipe ari yo ifite ibikombe byinshi mu Gihugu.
Yagize ati “Kuba ari yo kipe ifite ibikombe byinshi mu Rwanda byatumye itumirwa.Tubitangira mu nama ya mbere mu kwa gatanu icyo gihe twari amakipe 53, wasangaga ari ikipe imwe mu gihugu. Yari ikipe ikunzwe inafite ibikombe byinshi.”
Ikindi cyagendeweho kugira ngo amakipe ajye mu yatangije iri huriro ni urutonde rw’uko yari ahagaze rushyirwa hanze n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, kuri uru rutonde n’ubundi harebwaga amakipe ari mu myanya 80 ya mbere.
Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC yakomeje avuga ko kuba mu makipe yatangije iri shyirahamwe ari inyungu ku ikipe mu buryo bwo kubona amarushanwa no mu buryo bw’ubukungu.
Ati “Bisobanuye ko tuzabyungukiramo. Uko ugira amarushanwa menshi ni ko ugira amahirwe yo kongera ubunararibonye. Uko ubana n’abandi ni ko ubona amafaranga ukabona uko ugura abakinnyi bari ku rwego rwiza ariko no kugaragaza ibendera ry’Igihugu.”
Icyicaro gikuru kiri muri Kenya ariko bishobora guhinduka
Nubwo mu buryo bw’agateganyo icyicaro gikuru cy’iri shyirahamwe ry’amakipe muri Afurika kiri mu gihugu cya Kenya, ariko biracyafunguye ndetse hashobora kuzabaho gusaba kuri buri kipe yifuza ko cyaba mu gihugu cyayo. Biramutse bibayeho u Rwanda na rwo ruzasaba nk’uko umuyobozi wa APR FC yakomeje abitangariza Kigali Today.
Ati “Icyicaro gikuru kizaba muri Kenya ariko biracyari iby’agateganyo kuko hari ababajije icyagendeweho, gusa nihaza ibiganiro byo kubisubiramo natwe tuzahita dusaba.”
Andi makipe yemerewe kwinjira ariko agatanga umusanzu
Uretse amakipe 80 yatangije iri shyirahamwe, n’andi azemererwa kwinjira muri iri huriro aho asabwa kwandika abisaba ariko hakaba hari amafaranga azajya asabwa gutanga kugeza ubu ngubu atari yemezwa kuko amategeko ya nyuma agenga iri shyirahamwe atari yashyirwa hanze kuko hari ibikinononsorwa.
Zimwe mu ntego z’iri shyirahamwe ry’amakipe muri Afurika harimo gufasha amakipe mu iterambere ryayo, kongera imikoranire muri buri gihugu hagati y’amakipe, abikorera inzego za Leta n’abanyamuryango ba CAF n’iyi mpuzamashyirahamwe ubwayo. Harimo kandi gutegura amarushanwa mu rwego rwo gucuruza ariko byose bigakorwa hagendewe ku marushanwa asanzwe ategurwa na CAF.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|