Menya amateka ya Kalinda Viateur wahimbye amagambo menshi yo kogeza ruhago

Kalinda Viateur, ni umwe mu bahoze ari abanyamakuru ba Radiyo Rwanda mu ishami ry’imikino mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamenyekanye cyane muri gahunda yo kogeza ruhago (umupira w’amaguru) akoresheje imvugo yihariye yaje no gushyira mu gatabo yanditse akita ‘Rwanyeganyeze’, imvugo ye isakara no muri bagenzi be kugeza magingo aya.

Kalinda Viateur
Kalinda Viateur

Kalinda yavutse mu 1952 ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, Komine Rutare ubu ni mu Karere ka Gicumbi, yitaba Imana azize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo kwiga indimi mu mashuri yisumbuye, yakomereje mu iseminari nkuru ya Nyakibanda ahamara imyaka ibiri, ahava yerekeza i Ruhande (Butare) muri Kaminuza y’u Rwanda akomereza mu ishami ry’indimi kugeza mu 1977.

Mbere yo gutangira akazi muri Radiyo Rwanda, Kalinda Viateur yabanje gukora umwuga w’ubwarimu iwabo ku ivuko, ariko ntiyabitinzemo kuko yahise aza mu mujyi wa Kigali muri uwo mwaka abona akazi mu ishami ry’ububiko bw’amakuru (documentation). Nyuma yaho yaje kuganira n’abayobozi ba Radiyo Rwanda abagezaho igitekerezo cyo gutangiza ikiganiro cy’imikino.

Umuhungu we w’impfura witwa Nkubito Kalinda Thierry uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko abayobozi ba Radiyo Rwanda bamwemereye batazuyaje atangiza ikiganiro, agiha umurongo, ndetse aba ari na we ugishakira izina akita ‘Urubuga rw’imikino’.

Amwe mu magambo Kalinda Viateur yakundaga gukoresha mu rubuga rw’imikino, na n’ubu acyumvikana mu banyamakuru b’imikino, twavuga nka Rwanyeganyeze (urushundura), kogeza Ruhago, Umutambiko, (igice cy’izamu cyo hejuru), Kwamurura (gutera kure y’izamu), Gukora urukuta, Kunobagiza, umurongo w’aba gatanu, inyoni, imboni, inguni n’andi menshi akubiye mu gatabo yasize yanditse kitwa ‘Rwanyeganyeze’.

Amateka maremare ya Kalinda Viateur ni mu kiganiro Nyiringanzo, aho umuhungu we Nkubito Kalinda Thierry agaruka birambuye ku murage wa se, benshi bakigenderaho kugeza magingo aya.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Viateur Karinda abamwishe bamuhora uko Imana yamuremye baraduhemukiye twe abakunzi be ndetse umuryango we nigihugu cyacu nibatihana Imana izabatwika byatumye urubuga rw imikino sinkirukunda. narabakundaga w na André Sebanani mpojeje umuryango w.

ndayikunda yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka