Meddie Kagere yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri SIMBA SC

Rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere yaraye atowe nk’umukinnyi mwiza wa Simba muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Mu birori byabereye mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ikipe ya Simba yaraye itanze ibihembo ku bakinnyi n’abandi bantu batandukanye bitwaye neza, aho Meddie Kagere yaje gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka mu bihembo bizwi nka Mo Simba Awards2019

Meddie Kagere ahabwa igihembo cy'umukinnyi w'umwaka muri SIMBA SC
Meddie Kagere ahabwa igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri SIMBA SC

Meddie Kagere wagiye muri Simba SC uyu mwaka avuye muri Gor Mahia, yanabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Tanzania y’uyu mwaka Ligi Kuu Bara 2018/2019.

Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima na mugenzi we Kagere muri Mo Simba Awards 2019
Kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na mugenzi we Kagere muri Mo Simba Awards 2019
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka