McKinstry yahamagaye 29 b’Amavubi harimo amasura mashya

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnattan McKinstry yahamagaye abakinnyi 29 bagomba kwitegura imikino ibiri Amavubi agomba gukina

Mu gihe Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Senegal uzaba taliki ya 28 Gicurasi 2016, ndetse n’umukino uzahuza Amavubi na Mozambique taliki ya 04 Kamena 2016, umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, imikino yose izabera i Kigali.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe ni Haruna Niyonzima (Yanga, Tanzania), Mugiraneza Jean Baptista (Azam, Tanzania), Abouba Sibomana na Jacques Tuyisenge ba Gor Mahia, Salomon Nirisarike (Sint-Truiden, Belgium) ndetse na Elias Uzamukunda (Le Mans, France)

Amwe mu masura mashya yagaragaye muri iyi kipe ugereranije n’abaherukaga guhamagarwa ni Emmanuel Imanishimwe na Thiery Manzi ba Rayon Sports, Niyonzima Ali wa Mukura VS ndetse na Patrick Sibomana wa APR Fc.

Amavubi yari yabanje ubwo bakinaga n'Ibirwa bya Maurice mu mukino ubanza
Amavubi yari yabanje ubwo bakinaga n’Ibirwa bya Maurice mu mukino ubanza

Mu izamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Mazimpaka Andre (Mukura), Ndoli Jean Claude (APR), Nzarora Marcel (Police)

Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR), Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura), Sibomana Abouba (Gor Mahia,Kenya), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports), Nirisrike Salomon (STVV, Belgium), Bayisenge Emery (APR), Rwatubyaye Abdul (APR), Kayumba Soter (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR), Nshimiyimana Imran (Police), Mugiraneza Jean Baptiste (Azam, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR), Niyonzima Ali (Mukura), Habyarimana Innocent (Police), Sibomana Patrick (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Hakizimana Muhadjiri (Mukura), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Habimana Yussufu (Mukura), Niyonzima Haruna (Young Africans)

Abataha izamu: Usengimana Danny (Police), Uzumakunda Elias (Le Mans, France), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) and Sugira Ernest (AS Kigali).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

ariko amahano aragwira ngo ndori guhamagara djihad imurani yusufu ali ugasiga sefu koko ugahamagara misheri usize munezero fisto koko

nihasingizwimana yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

abobakinnyi barashoboye.

justin yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

Ubuse uretse kubeshya na cyakimenyane kitanja kibura nka Ndori na nzarora nabikikoko? Na Apr yaramwicaje none ngo nazemumavibi, nzarora ibitego bamutsinda ninde utabibona? Itike yogitanga kuri uzamukunda niyiki? Uwahamagara fiston wa Apr ntiyakina.

fils yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

kabi ndabona ntakibazo ahasigaye nukubashyigikira kandi bizagenda neza tubashyigikire.

iradukunda jado yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

ndori muramujyana he? haraburamo munezero fisito

obedi yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka