Mbere yo guhura: APR irakora kabiri ku munsi naho Rayon Sports iracyaruhuka

Mbere y’uko aya makipe abiri ya APR Fc na Rayon Sports zicakirana mu mukino uba utegerejwe na benshi mu Rwanda, APR Fc gusa kugeza ubu niyo yamaze gusubukura imyitozo

Ku wa Gatandatu tariki 20/04/2019, ni bwo hategerejwe umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, aho ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye APR FC kuri Stade Amahoro, umukino utegrejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no hanze.

Mu mukino ubanza wa Shampiyona APR yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1
Mu mukino ubanza wa Shampiyona APR yari yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1

Mbere y’uko aya makipe ahura, APR FC yari yatsinze Sunrise Fc ibitego 2-0, naho Rayon Sports inganya na AS Kigali igitego 1-1, bituma ikipe ya APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ndetse ikanarusha Rayon Sports amanota atandatu.

Abakinnyi APR Fc yari yabanje mu kibuga mu mukino ubanza
Abakinnyi APR Fc yari yabanje mu kibuga mu mukino ubanza

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 22, amakipe yombi yahaye abakinnyi ikiruhuko, aho APR Fc bahawe ikiruhuko cy’iminsi ibiri, naho Rayon Sports bahabwa ikiruhuko cy’iminsi umunani.

Ikipe Rayon Sports yabanje mu kibuga mu mukino ubanza
Ikipe Rayon Sports yabanje mu kibuga mu mukino ubanza

Kuri uyu wa kabiri ni bwo APR FC yasubukuye imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi, kuri uyu wa Gatatu ho ikaba igomba gukora imyitozo kabiri ku munsi, mu gihe ikipe ya Rayon Sports bivugwa ko izasubukura imyitozo ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rayon yacu niruhuke kugendambere siko kugerayo apr tuzayiha ibyayo kdi uwimana yagereye mumurima agirango abandi nibafumbira

duhabwanayo samson yanditse ku itariki ya: 4-04-2019  →  Musubize

Ikibazo si ukuruhuka, ikibazo ni icyo bitegura. Ese imyitozo ikara iyo aya makipe ahuye cg ni gahunda ihoraho y’ikipe?

Buri ikipe ijye imenya ibyayo ireke kugendera ku yindi.

Ubudi ngo APR iba izi ibizava mu mukino, n’ubu rero bashatse batubwira hakiri kare.

Niko yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Rayon se ubwo bararuhuka baruhukanye iki nibave muribyo

Kabutindi yanditse ku itariki ya: 3-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka