Mbarushimana arahamya ko ibibazo Nyanza FC yari ifite birimo gukemuka

Umutoza wa Nyanza FC, Abdou Mbarushimana, aratangaza ko iyo kipe yagarutse ku murongo wo gutsinda nyuma y’igihe kikini iyo kipe yari imaze ku rutonde rw’amakipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Ubwo twamusangaga kuri Stade Amahoro yaje kureba umukino w’Isonga FC na APR FC bazakina ku wa gatandatu tariki 21/01/2012, Mbarushimana yadutangarije ko ikipe ye ubu imeze neza kandi ngo ibibazo byo kudatsinda yari imaranye iminsi byarashize.

Yagize ati “Nyuma yo gutsinda United Stars mu gikombe cy’Amahoro, tukanabona amanota atatu bwa mbere muri iyi shampiyona ubwo twatsindaga Amagaju iwabo, byatugaruriye ingufu, tukaba dushaka gukomerezaho no mu mikino itaha”.

Mbarushimana wahoze anatoza Police FC, yakomeje avuga ko kuba Nyanza yaratangiye shampiyona itsindwa byatewe n’uko bari bafite abakinnyi bataramenyerana neza ariko ubu bamaze kumenyerana.

Mbarushimana kandi ahamya ko shampiyona y’uyu mwaka itandukanye n’izayibanjirije kuko ubu amakipe yiyubatse cyane. Yagize ati “Ubu amakipe menshi yaguze abakinnyi bakomeye binatuma shampiyona izamuka. Nka Nyanza rero yaguze abakinnyi bo ku rwego rwayo bajyanye n’ubushobozi ifite, hongerwamo abakinnyi b’abana barimo kuzamuka, rimwe na rimwe bikagorana guhangana n’amakipe aba yaraguze abakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye”.

Mbarushimana watsinze umukino umwe gusa mu mikino icyenda amaze gukina, avuga ko ubu ikipe ye ihagaze neza kandi ngo uko yabonye APR FC ihagaze ubu bashobora kuzahangana nayo ku wa gatandatu ubwo aya makipe azahurira mu mikino wa shampiyona uzabera i Nyanza.

Yabivuze muri aya magambo: “Nkurikije uko APR nayibonye uyu munsi, biragaragara ko nayo ifite icyuho cy’abakinnyi bamwe na bamwe badahari. Abahari nabo bakinishijwe ku myanya badasanzwe bakinaho, nabyo biri mu bishobora kuzadufasha kuko bigaragara ko batamenyeranye neza. Birumvikana APR ni ikipe ikomeye ariko natwe nk’ikipe izaba ikinira mu rugo, turamutse tugabanyije amakosa mu kibuga dushobora kuzayitsinda”.

Nyanza FC ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 8, mu gihe APR iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka