Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yaraye ibuze itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha, nyuma yo kunganya na Cameroun ubusa ku busa, naho Cap-Vert itsinda Mozambique.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Mashami Vincent aganira n’itangazamakuru yatangaje ko yababajwe n’ibyo bakorewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun, ryatangaje ko abakinnyi batatu b’Amavubi banduye Coronavirus, ariko hafatwa ibindi bizami bagasanga ni bazima.
Yagize ati “Imyitwarire y’umusifuzi yadutunguye cyane, iyi mikino igamije kuzamura umupira wa Afurika ndetse no kuzamura impano, urebye imyitwarire ye nawe wagira ngo ni umuturage wa Cameroun winjiye mu kibuga, ni ikipe isanzwe ifite itike ariko sinzi impamvu y’iyi myitwarire”
“Nk’igihugu kizakira iri rushanwa hari ibyo mbona bitagenze neza mumbabarire mbanenge, ibyabaye mbere y’umukino biratangaje, twabwiwe ko hari abakinnyi bacu babwiwe ko banduye COVID-19, twiyambaza ibindi bitaro tuza kubona ibisubizo bitandukanye n’ibyo twari twahawe.”
“Twazanye ibisubizo batubwira ko batari bubyakire, ni ikimwaro ku gihugu gikomeye nka Cameroun, ni ikimwaro ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Cameroun, icyo tuzi ni uko ibi ari umupira w’amaguru, ibi ntibyagakwiye kuba byagenze gutya”
N’ubwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntacyo ryigeze ritangaza kuri iki kibazo, amakuru atugeraho avuga ko abakinnyi batatu bari bamenyeshejwe ko batari bukine uyu mukino Meddie Kagere, Sugira Ernest ndetse na Mutsinzi Ange
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukeneye vidio