Mashami yanyuzwe n’umukino wa mbere, avuga ko hari icyizere mu mikino isigaye

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, yatangaje ko yishimiye uko umukino wa mbere bakinnye na Uganda wagenze, avuga ko utanga icyizere ko bazitwara neza mu mikino itaha

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yakinaga umukino wayo wa mbere wa CHAN, aho yanganyije ubusa ku busa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Umutoza Mashami Vincent yanyuzwe n'uko Amavubi yakinnye
Umutoza Mashami Vincent yanyuzwe n’uko Amavubi yakinnye

Nyuma yo kunganya uyu mukino, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yatangaje ko yishimiye urwego abakinnyi be bagaragaje, avuga ko baremye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego, bikamuha icyizere cyo kuzitwara neza mu mikino itaha

Yagize ati “ Nabanza gushimira amakipe yombi uburyo yakinnye umukino mwiza, twagerageje kwtwara neza mu mukino n’ubwo tutashoboye kubona ibitego ariko rimwe na rimwe umupira nawo ntabwo watubaniye,urebye uburyo twabonye inshuro ebyiri umupira ukubita umutambiko w’izamu”

“Twagerageje kuyobora umukino, haba mu rwego rwo kubona imipira y’imiterakano haba mu rwego rwo kugera imbere y’izamu kenshi gashoboka, twarri tubizi ko bitari butworohere, na Uganda ni ikipe itiroshye, ifite abakinnyi beza,ifite n’ubunararibonye, ni umukino uba uhishe byinshi urimo amateka y’ibihugu byombi”

“N’ubwo tudatsinze ariko twakwishimira ko tudatsinzwe, kuko umukino wa mbere iyo uwutakaje, uba utakaje ikintu kinini cyane, hari byinshi byiza twabonye mu mukino, turi bwubakireho mu mikino ikurikira”

Amavubi azasubira kuri uyu wa Gatanu ubwo azaba ahatana n’ikipe ya Maroc, mu mukino uzatangira I Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho ndetse Amavubi azaba anafite rutahizamu Sugira Ernest utakinnye uwa Uganda kubera amakarita y’umuhondo”

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka