Mashami Vincent yongeye kwemezwa nk’umutoza w’Amavubi

Nyuma y’iminsi yari ishize arangije amasezerano ye, Mashami Vincent yagiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma y’iminsi MINISPOC na FERWAFA baganira ku mutoza ushobora gukomeza gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, haje gufatwa umwanzuro wo kongerera amasezerano Mashami Vincent wari wayarangije mu ntangiriro z’uku kwezi.

Bamwe mu batoza babanje gutekerezwaho, harimo Umwongereza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi mu myaka yashize, ariko ntiyaza kwemezwa.

Umutoza Mashami Vincent ubu afite inshingano zo gutegura Amavubi afite imikino itandatu muri uyu mwaka, aho uwa mbere ubura ibyumweru bibiri gusa ukaba.

Iyi ni imikino Amavubi afite mu minsi iri imbere

Gushaka itike y’igikombe cy’isi

02/09/2019: Seychelles vs Rwanda
09/09/2019: Rwanda vs Seychelles

Gushaka itike ya CHAN

20/09/2019: Ethiopia vs Rwanda

18/10/2019: Rwanda vs Ethiopia

Gushaka itike ya CAN 2021

11/11/2019: Mozambique vs Rwanda

19/11/2019: Rwanda vs Cameroun

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mashami ntateze kugira icyo ageza ku ikipe y’igihugu,igihe aba anayihawe nta myiteguro yagize, nta mikino ya gicuti, amakipe menshi Atari gukina donc championnat iri mort. Ferwafa na minitere ibishinzwe ntacyo bakora na gito.Birababaje cyane. Habura iminsi 14 ngo ikipe y’igihugu ikine nibwo ibonye umutoza ubu kare kose bari bari he? Ni agahinda kenshi pi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

ISAIE yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka