Mashami Vincent yatangaje 23 b’Amavubi berekeza muri Maroc

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘’Amavubi ’’ yatangaje urutnde rw’abakinnyi 23 bagiye kwerekeza mu gihugu cya Maroc mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Mu ijoro ryo ku itariki 29 Kanama 2021 ku i saa saba z’ijoro, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izerekeza mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n’Ikipe y’Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu bwana MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri uwo mukino kimwe n’umukino u Rwanda ruzakiramo igihugu cya Kenya ku wa 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.

Abakinnyi barimo NGWABIJE Bryan Clovis, MANZI Thierry, RWATUBYAYE Abdul, RAFAEL York, MUKUNZI Yannick, BIZIMANA Djihad baturuka ku mugabane w’i Burayi bazifashishwa harimo abazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira, bakiyongeraho IMANISHIMWE Emmanuel usanzwe akina muri Maroc.

ABAKINNYI BAZIFASHISHWA KU MIKINO YA MALI NA KENYA

ABANYEZAMU

MVUYEKURE Emery
BUHAKE Twizere Clément
NDAYISHIMIYE Eric

AB’INYUMA

FITINA Omborenga
RUKUNDO Denis
RUTANGA Eric
IMANISHIMWE Emmanuel
RWATUBYAYE Abdul
MANZI Thierry
NIRISARIKE Salomon
NGWABIJE Bryan Clovis
BAYISENGE Emery

ABO HAGATI

BIZIMANA Djihad
TWIZERIMANA Martin Fabrice
MUHIRE Kévin
MUKUNZI Yannick
NIYONZIMA Olivier
NIYONZIMA Haruna

AB’IMBERE

KAGERE Medie
TUYISENGE Jacques
BYIRINGIRO Lague
TWIZERIMANA Onesme
HAKIZIMANA Muhadjir

Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.
Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

Urutonde rwavuzwe haruguru ruziyongeraho NSENGIYUMVA Isaac na KALISA Jamil ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uziko mapshami akina namanota atatu asiga sugira nkumukinnyi mukuru nyamara nimwibagirwe nabakame kandi mashami yibagiwe na dusange bert wagicumbi wabiciye bigacika mukiciro cyakabiri akanatwara igikombe byumwihariko bakame turamushaka

KWIZERA J.DAMOUR yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Urabona Sugira yasimbura nde mubo yateguye?

Nkotanyi Nkunzurwanda yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ngo gusiga Sugira? Umutoza niwe uzi impanvu yamusize. Biterwa nuko système ye imeze nuko umukinyi ameze mur’iyi minsi n’uburyo yahuza n’abandi umukino, n’ibindi umutoza niwe uba ubizi neza.
Njyewe ndabona yapanze neza nkurikije uko abakinyi bahagaze n’uburyo bashobora guhuza umukino bagatsinda

Nkotanyi Nkunzurwanda yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Kuva mwarasize rutahizama W’u Rwanda sugira ntacyo mbijeje, nakanya mashami wowe wibagiwe ukuntu sugira yakuye abantu muri guma murugo bakarara mumihanda muri chani kubwi igitego cye!!!! Gusiga sugira urumva harimo ubwenjye!!!!!

Isi iratubabaza yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka