Mashami Vincent yahawe imikoro itatu mu mezi atatu gusa

Mashami Vincent wagizwe umutoza w’agateganyo w’Amavubi, yahawe abatoza bungirije ndetse n’umukoro uzasuzumwa mu mezi atatu.

Nyuma y’iminsi mike ishize Kigali Today itangaje ko Mashami Vincent yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangaje ko uyu mutoza yahawe inshingano zo gukora aka kazi mu mezi atatu gusa.

Mashami Vincent afite akazi gakomeye mu mezi atatu gusa yahawe
Mashami Vincent afite akazi gakomeye mu mezi atatu gusa yahawe

Mu nshingano Ferwafa yahaye Mashami Vincent, harimo guha u Rwanda itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, aha akaba asabwa gusezerera ibirwa bya Seychelles.

Yahawe umukoro kandi wo guha u Rwanda itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), aha u Rwanda naho rukaba rusabwa gusezerera Ethiopia.

Umukoro wa gatatu wahawe Mashami Vincent ni ukubona amanota ane mu mikino ibiri ibanza yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2019 izabera muri Cameroun, aho asabwa byibura kunganya umukino umwe agatsinda undi hagati ya Cameroun na Mozambique.

Habimana Sosthene wahawe gutoza Amagaju yagizwe umutoza wungirije
Habimana Sosthene wahawe gutoza Amagaju yagizwe umutoza wungirije

Ferwafa kandi yatangaje ko Mashami muri iyo mikoro nihagira n’umwe atazabasha kubahiriza, Ferwafa ifite uburenganzira bwo kuba yakongera cyangwa igasesa aya masezerano

Aba ni bamwe mu bazafatanya na Mashami Vincent

Umutoza mukuru: Mashami Vincent , Habimana Sosthene (Umutoza wungirije), Seninga Innocent (Umutoza wungirije), Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu), Jean Paul Niyintunze (Fitness Coach), Nuhu Assouman (Muganga w’ikipe), Rutamu Patrick (Team Physio), Rutayisire Jackson (Team Administrator), Baziki Pierre (Kit Manager) na Munyaneza Jacques (Kit Manager).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka