Mashami amaze gutangaza abakinnyi 23 berekeza i Abidjan

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza abakinnyi 23 bagiye kwerekeza i Abidjan, mu mukino ugomba guhuza Amavubi na Côte d’Ivoire

Nyuma y’aho abakinnyi 26 bari bamaze iminsi bakora imyitozo, umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yamaze guhitamo abakinnyi berekeza i Abidjan i Saa Saba z’ijoro, aho bazakina na Cote d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y'igihugu Amavubi mu myitozo i Nyamirambo
Ikipe y’igihugu Amavubi mu myitozo i Nyamirambo

Mu bakinnyi batabashije kugenda, harimo Andrew Buteera utarabashije kwitabira imyitozo kubera uburwayi, Nshimiyimana Amran wa APR FC, Habimana Hussein wa Rayon Sporta ndetse na Iragire Saïdi wa Mukura Vs.

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports nawe yabashije kurira indege
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports nawe yabashije kurira indege

Urutonde rw’abakinnyi berekeza i Abidjan

Abanyezamu: Rwabugiri Omar (Mukura VS&L), Kimenyi Yves (APR FC) na Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdoul (Sporting KC, USA), Nirisarike Salomon (FC Tubize, Belgium), Manzi Thierry (Rayon Sports FC), Buregeya Prince (APR FC), Fitina Ombolenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC) na Iradukunda Eric (Rayon sports FC).

Abakina hagati: Niyonzima Ally (APR FC), Muhire Kevin (El Dakhleya Sporting Club, Egypt), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Nsabimana Eric (AS Kigali) and Bizimana Djihad (Waasland Beveren, Belgium)

Ba rutahizamu: Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshuti Dominique Savio (APR FC), Nizeyimana Juma (Kiyovu Sports), Byiringiro Lague (APR FC) na Iradukunda Bertrand (Mukura VS&L)

Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya nyuma

Iradukunda Bertrand wa Mukura nawe yagiye
Iradukunda Bertrand wa Mukura nawe yagiye
Niyonzima Olivier Sefu na Emmanuel Imanishimwe
Niyonzima Olivier Sefu na Emmanuel Imanishimwe
Muhire Kevin ukina muri Egypt nawe umutoza yamuhisemo
Muhire Kevin ukina muri Egypt nawe umutoza yamuhisemo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NISHIMIYE IYI KIPE PE IRUZUYE NTAGO BAGENDEYE KU MAZINA PE HARIMO UKURI MIGI NA HARUNA BATWARAGA IMYANYA ITARI IYABO HARABURAMO BAKAME GUSA

MBOMA yanditse ku itariki ya: 21-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka