Marine yihereranye Rayon Sports iyitsindira i Nyamirambo (AMAFOTO)

Mu mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tari 23 Mutarama 2022, Marine itunguye Rayon Sports iyinyagira ibitego 3-0.

Ni umukino wagombaga gutangira saa sita n’igice, ariko uza gukererwaho isaha irenga nyuma y’umukino wa shampiyona y’abagore wabereye kuri icyo kibuga ariko utangira utinze.

Marine FC yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 21 w’umukino gitsinzwe na Nahimana Amimu, nyuma yaho umunyezamu Kwizera Olivier yari akuyemo umupira ariko ntiwajya kure, Amimu ahita atsinda n’umutwe.

Ku munota wa 69 w’umukino, Marine FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Fiston, nyuma y’umunota umwe gusa Ishimwe Fiston ahita atsinda n’icya gatatu.

Ishimwe Fiston watsindiye Marines Fc ibitego bibiri, ari mu bakinnyi banayigoye cyane
Ishimwe Fiston watsindiye Marines Fc ibitego bibiri, ari mu bakinnyi banayigoye cyane

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports:

Kwizera Olivier, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidele, Mitima Isaac, Niyigena Clement, Mugisha François, Manace Mutatu, Mico Justin, Steven Elu Manga, Muhire Kevin, Iranzi Jean Claude.

Marine:

Tuyizere Jean Luc, Dusingizemungu Ramadhan, Hakizimana Félicien, Rushema Chris, Hirwa Jean de Dieu, Ntakirutimana Theotime, Gikamba Ismaël, Ishimwe Fiston, Niyitanga Emmanuel, Nahimana Amimu, Ndayisenga Ramadhan.

Imikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23-01-2022

Rayon Sports FC 0-3 Marine FC
Mukura VS&L 3-2 Musanze FC
Gasogi United 0-2 Etincelles FC

AMAFOTO: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo ni aho Rayon sport yagezaga. Amasoso ubwo yagaragaye uruhara ruri hafi!

Alias yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka