Marine FC yasezereye myugariro wayo imushinja ubugambanyi

Ikipe ya Marine FC yo mu Karere ka Rubavu yasezereye myugariro wayo Hakizimana Félicien yari yaratijwe n’Intare FC, aho bamushinja kubagambanira ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports.

Marine FC yasezereye Hakizimana Felicien (nimero 13)
Marine FC yasezereye Hakizimana Felicien (nimero 13)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Marine FC bwamaze kwandikira Intare FC buyimenyesha ko buyisubije myugariro wayo ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, aho ashinjwa ubugambanyi ku mukino wa nyuma wa shampiyona yatsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-0.

Ibaruwa Marine FC yandikiye Intare FC, igira iti:

“Tubandikiye tugira ngo tubasubize umukinnyi wanyu mwari mwadutije ari we Hakizimana Félicien. Nyuma y’uko tutishimiye imyitwarire ye mu isoza rya Shampiyona, cyane cyane ku mukino wayo wa nyuma wahuje Marine FC na Kiyovu Sports bivugwa ko twanakinnye yaramaze kuyisinyira.”

“Imwe mu nkingi zikomeye ikipe yacu igenderaho ni ukwimana ikipe, we akaba yarabirenzeho akayigambanira. Twabamenyeshaga ko tutakimukeneye kubera ubwo bugambanyi yagaragaje ku mukino wavuzwe haruguru, byatuviriyemo no kuwutakaza, bityo rero tukaba tutakwihanganira imyitwarire mibi nk’iyo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka