Maradona na Platini imvugo ntabwo yabaye ingiro

Mu buzima hari igihe umuntu yiyemeza ibintu ndetse akanabishyira ku mugaragaro, ariko burya ngo bucya bucyana ayandi.

Mu 1986, ikipe y’umupira w’amaguru ya Argentine yakinnye umukino wa gishuti n’iy’u Bufaransa, wari ugamije kwamagana ibiyobyabwenge na ruswa.

Muri uwo mukino hafashwe ifoto iriho nyakwigendera Diego Maradona wa Argentine na Michel Platini w’u Bufaransa bambaye imipira yanditseho ngo ‘twamagane ibiyobyabwenge’ imbere, inyuma handitse ngo ‘twamagane ruswa’, naho hagati yabo hari Edson Arantes do Nascimento, wamamaye nka Pelé mu ikipe ya Brésil, ariko we afashe ibiganza byabo bombi nk’umutumirwa w’icyubahiro kuko yari yarasezeye kuri ruhago (1977).

Iyo foto rero aho ibera akaga ni uko mu Kwakira 1994 Maradona yaje kwirukanwa mu mupira w’amaguru igihe cy’amezi 15 nyuma yo gusanga yarafataga ibiyobyabwenge, Platini nawe mu Kuboza 2015 FIFA yamwirukanye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa ubwo yari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi (UEFA).

Umukambwe Pele (ubu ugize imyaka 80), we mu buzima bwe bwose yakomeje kwitwara neza kugeza magingo, ndetse na nyuma yo gusezera ruhago mu 1977, FIFA yamugize ambasaderi wa ruhago ku isi hose.

Nyakwigendera Diego Maradona yitabye Imana ku itariki 25 Ugushyingo 2020 afite imyaka 60, amakuru yakurikiye urupfu rwe avuga ko yazize indwara y’ibihaha byari byarajemo amazi.

Platini ubu ugize imyaka 60, we yasezeye kuri ruhago mu 1987 akomeza akazi ko kuyobora amakipe atandukanye harimo n’iy’u Bufaransa yayoboye kuva mu 1988 kugeza mu 1992.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka