Manzi Thierry wakiniraga APR FC yerekeje mu ikipe yo muri Georgia

Myugariro akaba na kapietni w’ikipe ya APR FC, yamaze kuyivamo nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yerekeje mu ikipe yo mu gihugu cya Georgia.

Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ya APR FC aho yayigiyemo avuye muri Rayon Sports, ubu Manzi Thierry yamaze gusezera bagenzi be aho nyuma yo gusoza amasezerano azerekeza mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC yerekeje muri Georgia
Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC yerekeje muri Georgia

Manzi Thierry yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa FC Dila Gori ndetse yamaze no kumwandika mu bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe ikaba yarasoje shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kane.

Manzi Thierry ku rutonde rw'abakinnyi ba FC DILA GORI
Manzi Thierry ku rutonde rw’abakinnyi ba FC DILA GORI
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka