Mafisango arashaka gukinira Rayon Sport, Bokota we yanayikozemo imyitozo.

Mu gihe amasezerano ye na Simba yo muri Tanzania yegereje umusozo, Mutesa Mafisango Patrick yatangiye kuvugana na Rayon Sport ngo azaze kuyikinira mu kwezi kwa mbere, ubwo amakipe azaba yemerewe kongera kugura abakinnyi.

Mafiango wanakinnye mu Rwanda muri APR FC na AtracoFC mbere yo kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yavuye akerekeza muri Simba arimo no gukinira ubu, avuga ko azarangiza amasezerano ye n’iyi kipe mu kwezi kwa cumi n’abiri, kandi ko ibiganiro bye na Rayon Sport bigenze neza, yiteguye kuza kuyikinira mu kwezi kwa mbere.

Mafisango naramuka aje muri rayon Sport ashobora kuzahasanga Bokota Lama kuko, nk’uko twari twabatangarije ko agomba kugera mu Rwanda mu minsi mike, ubu yamaze kugera I Kigali akaba yanakoze imyitozo muri Rayon Sport kuri uyu wa kabiri.

Rayon sport izanye Bokota ngo asimbure Faustin Usengimana ugomba kwerekeza mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 na yo izakina shampiyona yo mu cyiciro cya mbere, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwo gushaka uzamusimbura.

Gusa n’ubwo yatangiye imyitozo ntaremererwa na FERWAFA gukinira Rayon Sport kuko itarabona igisubizo kibemerera gusinyisha uyu musore wakinaga muri Darling Club Motema Pembe (DCMP) yo muri Congo, ariko shampiyona yaho ikaba izasozwa ku cyumweru.

Jean Marie Ntagwabira, umutoza wa Rayon sport avuga ko abonye Bokota na Mafisango byafasha iyi ikipe kuko bose azi ubuhanga bwabo. Ntagwabira ngo afite icyizere ko Mafisango azaza muri Rayon kuko ngo ari we wanafashe iya mbere asaba ko yaza gukinira iyi kipe.

Nyuma yo gutsindwa na La Jeunesse ibitego 2 kuri 1, Rayon Sport yatangiye gutegura umukino uzayihuza na mukeba wayo APR FC, Ntagwabira akaba avuga ko we n’ikipe ye bicaye bakareba amakosa yakozwe n’uko bagomba kuyakosora kugira ngo bazatsinda umukino wo ku cyumweru.
“Imikono yarangiye yararangiye, abakinnyi ibyo gutsindwa twamaze kubibavanamo. Ubu, byaba ubuyobozi, abakinnyi n’abatoza icyo dushyize imbere ni umukino wa APR”

Ku munsi wa kane wa shampiyona, APR irarusha amanota atatu Rayon Sport ikaba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu gihe Rayon Sport iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 9.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka