Luvumbu yavuze kuri Jean Marc Makusu wifuzwa na Rayon Sports

Héritier Luvumbu waguzwe na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, yavuze ko n’ubwo yakinanye na Jean Marc Makusu wifuzwa n’iyi kipe, ariko ko nta makuru afite ku bye n’iyo kipe.

Jean Marc Makusu (wambaye umuhondo) na Héritier Luvumbu
Jean Marc Makusu (wambaye umuhondo) na Héritier Luvumbu

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Héritier Luvumbu yavuze ko nta makuru afite ku igurwa rya Jean Marc Makusu, bakinanye imyaka itanu ndetse banakomoka mu gihugu kimwe cya RDC.

Yagize ati "Ntabwo mbizi mwabaza abayobozi, nta kintu na kimwe mbiziho. Twakinanye imyaka itanu muri Vita Club, ni inshuti yanjye turaziranye cyane.”

Jean Marc Makusu kugeza ubu ari mu bakinnyi 28 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izifashisha mu mikino ya CHAN 2023, uretse Rayon Sports imwifuza bivugwa ko anifuzwa na Singida United yo muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mukinnyi se rayon sport ishaka ni rutahizamu nikomereze aho tuyiri inyuma murakoze

Nteziryayo berchimas yanditse ku itariki ya: 22-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka