Kuri uyu wa Gatatu hakomeje imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro, aho hakinwaga imikino yo kwishyura ku bibuga bine bitandukanye.
![Marine FC nayo yabonye itike ya 1/8 Marine FC nayo yabonye itike ya 1/8](IMG/jpg/img_20220330_182413.jpg)
Ikipe ya La Jeunesse yari yatsinze Espoir FC mu mukino ubanza ibitego 3-2, yaje kunganyiriza i Rusizi igitego 1-1, Espoir FC ihita isezererwa.
![Gasogi United yasezereye Heroes Gasogi United yasezereye Heroes](IMG/jpg/gasogivsheroes.jpg)
![](IMG/jpg/gasogivsheroes3.jpg)
Uko imikino yo kwishyura imaze kuba yagenze
– Marines 1-0 Nyanza FC ( 2-0)
– Bugesera FC 3-0 UR (9-0)
– Espoir 1-1 La Jeunesse (3-4)
– Etincelles FC 1-1 Rutsiro FC (3-2)
– Gasogi Utd 3-1 Heroes (5-2)
Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Kane aho umukino utegerejwe cyane uzahuza Intare FC n’ikipe ya Musanze Fc, mu gihe tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kane
Intare vs Musanze (1-1)
Gicumbi vs Gorilla(1-1)
Amagaju vs Impeesa(1-0)
Etoile de l’Est vs Interforce(2-0)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|