Kylian Mbappé yavuze ku hazaza he nyuma yo gutsinda Real Madrid imwifuza

Nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza muri UEFA Champions League PSG yatsinzemo Real Madrid igitego 1-0, Kylian Mbappé wagitsinze yavuze ko imikino bari gukina n’iyi kipe imwifuza ntacyo izahindura ku hazaza he.

Kylian Mbappé yazengereje ikipe ya Real Madrid ayitsinda igitego rukumbi cyabonetse mu mukino
Kylian Mbappé yazengereje ikipe ya Real Madrid ayitsinda igitego rukumbi cyabonetse mu mukino

Mu gihe hakomeje kuvugwa cyane ko rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé azajya muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2022 ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu ikipe ya PSG uyu musore yavuze ko iyi mikino ya 1/8 bari gukina n’ikipe imushaka ntacyo izahindura ku cyemezo azafata.

Yagize ati "Uyu mukino ugira ingaruka ku hazaza hanjye? Oya! Nakwemeza ko ahazaza hanjye hatari hemezwa kandi uyu mukino wa Real Madrid nta na kimwe uzahindura."

Nubwo ahazaza he hatarafatwaho icyemezo ariko uyu musore watwaranye igikombe cy’isi n’igihugu cy’u Bufaransa mu 2018 yongeyeho ko azatanga ibishoboka byose ku ikipe ye ya Paris Saint-Germain (PSG) akinira ubu.

Kylian Mbappé
Kylian Mbappé

Yagize ati "Abantu bamvugaho n’ahazaza hanjye ni ibisanzwe, nkinira PSG, imwe mu makipe meza ku isi ariko nk’umukinnyi nzatanga ibyanjye byose hanyuma tuzareba ibizaba umwaka utaha."

Kylian Mbappé usigaje amasezerano y’amezi ane muri PSG yagezemo muri 2017 nk’intizanyo ya AS Monaco ariko akagurwa burundu muri 2018. Kugeza ubu bivugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Real Madrid aho binavugwa ko azajya ahembwa miliyoni 25 z’amayero hatabariwemo uduhimbazamusyi ndetse agahabwa na miliyoni 50 z’amayero zo gusinya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nasinya,bazamuha arenze 50 billions (milliards) Frw !!!
Umwana w’imyaka 24 gusa !!! Kugirango mubyumve neza,ayo mafaranga ahwanye n’amazu 1000 agezweho.Ikibazo nuko amafaranga atatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka kuzazuka ku munsi wa nyuma tukabona ubuzima bw’iteka,ijambo ry’imana ridusaba gushaka cyane ubwami bwayo,ntidutwarwe gusa n’iby’isi.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

Iryo ni ihungabana

kamali yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka