Kylian Mbappé utishimye yifuza kuva muri PSG

Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé ntabwo yishimye mu ikipe ye ya PSG ndetse ngo yifuza kuba yava muri iyi kipe mu gihe gito gishoboka.

Aya makuru y’ibitangazamakuru bitandukanye ndetse yanemejwe n’umunyamakuru uzobereye mu bijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi Fabrizio Romano avuga ko uyu musore yifuza kuva PSG vuba bishoboka.

Yagize ati "Kylian Mbappé ntabwo yishimye muri Paris Saint Germain ubu. Yifuza kuva muri iyi ikipe vuba bishoboka."

Mbappé wari umaze iminsi mike asinye arifuza kuva muri Paris Saint-Germain
Mbappé wari umaze iminsi mike asinye arifuza kuva muri Paris Saint-Germain

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko nubwo uyu musore w’imyaka 23 yifuza kugenda ikipe ya PSG itifuza kumurekura vuba nkuko abyifuza.

Ati" Paris Saint Germain yumva ko ari igitutu ari gushyira ku ikipe, nta gahunda bafite yo kugurisha Mbappe muri Mutarama (2023)."

Kylian Mbappé mu mpeshyi yuyu mwaka nibwo yongeye amasezerano y’imyaka itatu akinira Paris Saint Germain ibintu yavuze ko byagizwe byagizwemo uruhare na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron wanamuhamagaye kuri telefone abimusaba.

Kylian Mbappé mu masezerano ye mashya yasinye harimo ingingo zimuha uburenganzira bwo kugira ibyemezo bimwe mu na bimwe agiramo uruhare. Ibi ariko ngo biri muri bimwe ari gupfa niyi kipe kuko avuga ko ngo ingingo zimwe na zimwe zitari kubahirizwa.

Kylian Mbappé ntabwo yishimye muri Paris Saint Germain
Kylian Mbappé ntabwo yishimye muri Paris Saint Germain

Hamaze iminsi havugwa kutumvikana hagati ya Kylian Mbappé na mugenzi we Neymar Jr. Byumwihariko mu minsi ishize byanavuzwe ko Kylian Mbappé yashatse gukoresha uburenganzira yahawe uruhare yifuza ko Neymar Jr yava muri PSG mu gihe kandi ubwo Neymar Jr aheruka kubazwa ku mubanonwe na Mbappe yagize ati" Umubano wanjye na Mbappe?!" ntiyagira ikindi arenzaho.

Real Madrid yifuje cyane Kylian Mbappé iri muzihabwa amahirwe yo kuba yazayerekezamo ndetse mu mpeshyi yuyu mwaka wa 2022 ikipe ya Liverpool nayo yavuzwe ko yagerageje kuba yagura uyu musore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka