Kwizera Olivier yakuwe ku rutonde rw’abakina umukino wa Mozambique

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier ntakina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kubera ikarita itukura yahawe muri CHAN

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF” yamenyesheje Ferwafa ko umunyezamu w’Amavubi Kwizera Olivier atemerewe gukina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kuri uyu wa Gatatu.

Olivier Kwizera wari umaze iminsi yitwara neza ntakina uyu mukino
Olivier Kwizera wari umaze iminsi yitwara neza ntakina uyu mukino

Ni amakuru asa nk’atunguranye kuko uyu munyezamu ni we wahabwaga amahirwe yo kuba yabanza mu izamu nk’uko ari we umaze iminsi ari umunyezamu wa mbere.

Emery Mvuyekure ni we uhabwa amahirwe yo kubanzamo
Emery Mvuyekure ni we uhabwa amahirwe yo kubanzamo

Si ubwa mbere amakuru yo kudakina kw’abakinnyi b’Amavubi amenyekanye ku munota wa nyuma, kuko no muri CHAN iheruka rutahizamu Sugira Ernest atakinnye umukino wa mbere wahuje Amavubi na Uganda kubera amakarita yari yarabonye mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.

Kugeza ubu nyuma yo kubura umunyezamu Kwizera Olivier, amahirwe menshi arahabwa Mvuyekure Emery usanzwe afatira ikipe ya Tusker yo muri Kenya, ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka