Kwizera Olivier agiye gusimbura Kimenyi muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves yumvikanye na Kwizera Olivier wakiniraga Gasogi United.

Ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves wari uwa mbere muri Rayon Sports. Ikipe ya Rayon Sports yahise itangira gutekereza uburyo yabona undi munyezamu mwiza wamusimbura.

Biravugwa ko Kwizera Olivier yamaze kumvikana na Rayon Sports
Biravugwa ko Kwizera Olivier yamaze kumvikana na Rayon Sports

Amakuru agera kuri Kigali Today kugeza ubu ni uko ikipe ya Rayon Sports ishobora kuba yamaze kumvikana na Kwizera Olivier wari usanzwe ari umunyezamu wa Gasogi United.

Uyu munyezamu yari yasinyiye Gasogi amasezerano y'amezi atandatu tariki 27/12/2019
Uyu munyezamu yari yasinyiye Gasogi amasezerano y’amezi atandatu tariki 27/12/2019

Uyu munyezamu Kwizera Olivier wamenyekanye cyane muri APR FC nyuma akajya muri Bugesera ndetse akanakina muri Afurika y’Epfo, ni umwe mu banyezamu bajya banasimburana na Kimenyi Yves ndetse na Ndayishimiye Eric Bakame mu ikipe y’igihugu Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Njye numva nibura leta yashyira imigabane yayo muri rayon kuko nubundi campany ingana kuriya sinzi ukuntu igomba kubaho yigenga abantu birirwa bayigaraguza agati uko biboneye. GUSA BIRABABAJE KANDI TURABABAYE

Njyewe yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

KWIZERA NIYAGEZA AHA KIMENYI

EVODE yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Ooooooooooo rayon nsigaye nkunva nkababara wakemeye ko Apr ari ikipe

Shemabj yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Rayon sports ndagukunda ark urambabaza. Gusa nibatubabarire bacyemure ibibazo biromo indani muri Rayon sports

Niyonkuru Muhammad and kasirye yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Rayon sports ndagukunda ark urambabaza. Gusa nibatubabarire bacyemure ibibazo biromo indani muri Rayon sports

Niyonkuru Muhammad and kasirye yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Njyeweho mbona kwizera nawe yaba umusimbura mwiza wa kimenyi’kuko ubuhanga bwe turabuzi twese,nubwo rimwe narimwe afata imyanzuro idahwitse!(indisipline)’ikindi navuga kuri rayon mbona ibibazo biyirimo byarangira aruko leta nayo ishyizemo akayo,uti gute?gukurikirana,uwigeze kuyiyobora wese akarangwa ni imikorere idahwitse!ikdi kdi mbona bwana Sadathe,ayoboye rayon byibura 4ans,yaba ayigejeje kuri byinshi byiza kuko we yt ayigiyemo agiye gushaka ibyishimo,agezeyo ahasanga ibibazo byi ingutuu!!,nubwo nawe nenga uburyo yakoresheje kugira ngo bikemuke,igitondo cyiza.

Ngiruwonsanga christophe theo yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka