“Kwitwara neza kwacu ni imbuto z’imiyoborere myiza” - Murindahabi

Mu gihe Mukura Victory Sport yari imaze imyaka irenga itatu itangira shampiyona nabi ndetse ikajya no kurangira iri mu makipe arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ku munsi wa karindwi wa Shampiyona y’uyu mwaka, Mukura iri ku mwanya wa mbere ngo ikaba ibikesha imiyoborere myiza.

Mukura ni imwe mu makipe yagarageje ibibazo bikomeye by’ubukungu mu myaka itatu ishize ndetse muri 2010 yari igiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri irokoka ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Kuba Mukura VS ihageze neza muri iyi minsi ndetse ikaba iri ku mwanya wa mbere, ngo biraturuka ku buyobozi bwiza n’ikinabupfura abakinnyi batozwa nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, Olivier Murindahabi.

Murindahabi avuga ko nyuma yo kubona ubuyobozi burangajwe imbere na Olivier Nizeyimana ubu Mukura nta kibazo na kimwe ifite, ahubwo ngo ishaka gutera imbere kurushaho.

Murindahabi yagize ati “Ubu abakinnyi barahembwa nta kibazo, baracumbikiwe mu nzu imwe, barira hamwe bakanatozwa ikinyabupfura kandi dushaka gukomeza kubaka ikipe izakomera kurushaho”

Mu gihe Mukura yakundaga kubura umushahara w’abakinnyi bigatuma bamwe banivumbura bagatoroka ikipe, Murindahabi yatubwiye ko icyo kibazo cyacyemutse kuko ubu abakinnyi bahemberwa igihe dore ko n’akarere ka Huye kabaha miliyoni enye buri kwezi kandi ngo n’ikibazo cy’imodoka ibafasha mu ngendo ikipe ikora ijya gukina cyarakemutse.

Murindahabi yabisobanuye mu magambo akurikira “Ubu rwose amafaranga twemereye abakinnyi turayabaha nta kibazo kandi n’ikibazo cy’imodoka y’urugendo twajyaga dukunda guhura na cyo cyarakemutse nyuma y’aho Olivier Nizeyimana abereye umuyobozi mukuru wa Mukura”.

Uretse ubufasha butandukanye Olivier aha iyo kipe, yemeye kujya ayifasha mu ngendo zose ikora haba mu ntara ndetse no mu karere ka Huye aho iyo kipe ikorera. Olivier Nizeyimana ni we nyiri sosiyete itwara abantu mu modoka yitwa Volcano.

Mu rwego rwo gukomeze kwitwara neza mu mikino ya shampiyona isigaye, Murindahabi yatubwiye ko Mukura ishaka kugura abandi bakinnyi cyane cyane abasatirizi ariko yirinze kudutangariza amazina yabo.

Mu kwezi kwa mbere umwaka utaha amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere yemerewe kugura abandi bakinnyi kugirango yuzuze imyanya iburamo abakinnyi ndetse amwe akanasimbuza ababa baravunitse nk’uko byemejwe mu nama y’inteko rusange yakozwe mbere y’uko shampiyona itangira.

Theoneste Nisingziwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka