Kwangirika kwa Stade Amahoro byatumye imwe mu mikino yimurwa

Minisiteri ya siporo yatangaje ko ikibuga cya stade Amahoro cyabaye gihagaritswe kubera kwangirika, imikino imwe yimurirwa i Bugesera

Nyuma y’imikino myinshi imaze iminsi ibera kuri Stade Amahoro bigatuma ikibuga cyangirika, Minisiteri ya Siporo yamaze guhagarika iki kibuga.

Ikibuga cya Stade Amahoro cyari kimaze kwangirika
Ikibuga cya Stade Amahoro cyari kimaze kwangirika

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwamda ribinyujije ku rubuga rwayo, yatangaje ko imwe mu mikino ya shampiyona yimurirwa kuri Stade y’akarere ka Bugesera

Icyo Ferwafa yatangaje

Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ikibuga cya Stade Amahoro cyangiritse bityo kikaba kigomba gusanwa mbere yo kwakira indi mikino.

Ni muri urwo rwego habaye impinduka zikurikira ku ngengabihe ya Primus National League 2021.

Ku wa kane, tariki 13/05/2021

Police FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium, saa cyenda)

Ku wa Gatanu, tariki 14/05/2021

Rayon Sports FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, saa sita n‘igice)
Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera Stadium, saa cyenda n‘igice)

Ku wa Mbere, tariki 17/05/2021

Gorilla FC vs APR FC (Bugesera Stadium, 12.30)
Gasogi United vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15.30)
Kiyovu SC vs Rutsiro FC (Mumena Stadium, 15.00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka