Kuva 1995, u Rwanda rumaze gutsinda Uganda inshuro 6 mu mikino 14

Ku va mu mwaka w’1995 mu mikino igera kuri 14 imaze guhuza u Rwanda na Uganda, u Rwanda rumaze gutsinda imikino 6 naho Uganda itsinda inshuro 7, zinganya umukino umwe.

Ayo makipe yombi azahura mu mukino wa nyuma wa CECAFA, ejo tariki 10/12/2011, imikino irimo kubera muri Tanzaniya.

Ubu haribazwa ikipe izatsinda indi maze igatwara igikombe dore ko amakipe yose azaba akinira ku kibuga kitari icyayo.

Uganda iheruka gukina n’u Rwanda tariki 13 Ukuboza 2009, iki gihe Uganda yatsinze u Rwanda ibitego bibiri ku busa. Muri rusange, iyi ni imwe mu mikino yahuje Uganda n’u Rwanda mu bihe byahise.

26/11/1995: Uganda 0-0 Rwanda

31/07/1999: Rwanda A 1-0 Uganda

29/11/2000: Uganda A 3-1 Rwanda

18/12/2001: Rwanda A 3-2 Uganda

06/12/2002: Uganda 2-1 Rwanda

14/12/2002: Uganda 1-2 Rwanda (Umwanya wa gatatu wa CECAFA)

10/12/2003: Uganda 2-0 Rwanda (Final ya CECAFA)

08/12/2005: Uganda 0-1 Rwanda [Demi final Cecafa]

30/11/2006: Rwanda 0-1 Uganda

10/12/2006: Rwanda 0-0 Uganda [4-2 pen]

11/12/2007: Rwanda 0-2 Uganda

20/12/2007: Uganda 0-1 Rwanda [Demi final CECAFA]

01/01/2009: Uganda 4-0 Rwanda

13/12/2009: Uganda 2-0 Rwanda (Final ya CECAFA)

U Rwanda rufite igikombe cya CECAFA inshuro imwe mu gihe Uganda imaze gutwara icyo igikombe inshuro 11.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka