Kugura Lisansi na Mazutu bigiye kujya byinjiriza Rayon Sports amafaranga

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Sitasiyo ya Lisansi na Mazutu yitwa Mogas, aho bigiye kwinjiriza amafaranga Rayon Sports

Ni igikorwa cyatangijwe hagati y’ikipe ya Rayon Sports, ndetse n’ikigo cya MK Sky Vision, mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo kubaka Stade ya Rayon Sports.

Muri uyu mushinga, abakunzi ba Rayon Sports basaga ibihumbi 12 ni bo bamaze kwiyandikisha, aho buri wese azahabwa ikarita yitwa MK Card.

Iyi karita izajya yifashishwa mu guhaha ibintu bitandukanye, ari muri urwo rwego Rayon Sports yasinye amasezerano y’imikoranire na Sitasiyo ya Mogas.

Buri mukunzi wa Rayon Sports uzajya ugura lisansi na Mazutu akoresheje iyo karita, Rayon Sports izajya yinjiza amafaranga 65 kuri buri litiro ya Lisansi cyangwa Mazutu azaba aguze.

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi wamaze no guhabwa ikarita ya MK Card
Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi wamaze no guhabwa ikarita ya MK Card

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi, yatangaje ko iyi ari intangiriro y’abandi benshi bifuza gukorana, mu rwego rwo gushaka uko Rayon Sports yakwiyubakira Stade ntikomeze gukodesha iyo ikiniraho.

Yagize ati "Kubaka Stade ni ibintu bigoye cyane, nk’ubu muri CAF twandikishije Stade ya Kigali iri i Nyamirambo kandi mu by’ukuri si iyacu, dufite icyizere ko ku bufatanye n’abakunzi ba Rayon Sports, inzozi zo kubaka Stade tuzazikabya nidushyira hamwe"

Ni umushinga ushobora kwinjiza Miliyoni enye ku munsi

Umuyobozi wa MK Sky Vision Munyakazi Sadate, yasobanuye ko uburyo bize uyu mushinga, ushobora kwinjiza asaga Miliyoni 120 ku kwezi, mu gihe waba wakozwe neza.

"Ni umushinga wo guhuza abacuruzi n’abaguzi kandi buri ruhande rukunguka, ubu dutangiranye na Rayon Sports aho ubu tumaze kwandika abantu ibihumbi 12 ndetse n’amakarita yabo yamaze gukorwa, aba bose bakoresheje amakarita neza byibura Rayon Sports yajya yinjiza Milioni enye ku munsi"

Dick Rwamuhinda, Umuyobozi wa Mogas mu Rwanda, yatangaje ko ari iby’agaciro gukorana n’ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda, akizera ko impande zombi zizabyungukiramo.

Yagize ati "Rayon Sports ni ikipe ifite abafana benshi bayikunda kandi bifuza kuyitera inkunga, ku giciro gisanzwe hari amafaranga azajya yinjira muri Rayon Sports, natwe tukazungukira ku bwinshi bw’abakiriya bazaba bishyize hamwe kand bakagana sitasiyo zacu zitandukanye"

Mu mafoto ni uku uyu muhango wagenze

Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry nawe yari yitabiriye uyu muhango
Kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry nawe yari yitabiriye uyu muhango
Ifoto y'urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano
Ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinya amasezerano
Munyakazi Sadate, Umuyobozi wa MK Sky Vision aganira n'itangazamakuru
Munyakazi Sadate, Umuyobozi wa MK Sky Vision aganira n’itangazamakuru
Dick Rwamuhinda, Umuyobozi wa Mogas Oil mu Rwanda yavuze ko yishimiye gukorana na Rayon Sports
Dick Rwamuhinda, Umuyobozi wa Mogas Oil mu Rwanda yavuze ko yishimiye gukorana na Rayon Sports
Nyuma yo gusinya amasezerano hagati ya Rayon Sports, MK Sky Vision ndetse na Mogas
Nyuma yo gusinya amasezerano hagati ya Rayon Sports, MK Sky Vision ndetse na Mogas
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza nshimiye umuntu wese utekereza gutera inkunga Rayon Sports Gikundiro yacu Byumwihariko nabakunzi ba Rayon mbibutseko tutari Abafana ahubwo turi ABAKUNZI tugomba.kugaragariza abatera nkunga bacu ikizere baba batugaragarije mukuzamura Gikundiro ubworero tugane iyi Station ya Mogas twiteze imbere kuri million tuzabona nongeye gushimira ubuyobozi bwa Rayon Sports Gikundiro yacu mukomereze aho. Ndabasaba ko badushakira umukinnyi ukomeye wo muri APR byadushimisha ndangije mbashimira mwese ndi Niyomugabo Justin Kigali Gisozi photographer and cameramen

Niyomugabo Justin yanditse ku itariki ya: 10-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka