Abarenga 10,000 bamaze kwiyandikisha mu mushinga wo kubaka Stade ya Rayon Sports

Nyuma y’ukwezi kumwe hatangijwe umushinga ugamije kubakira Rayon Sports stade yayo, abarenga ibihumbi 10 bamaze kwiyandikisha muri uyu mushinga

Ni gahunda yatangijwe na Kompanyi yitwa MK Sky Vision, ikazafatanya n’ikipe ya Rayon Sports, aho abakunzi b’iyi kipe bazajya biyandikisha bagahabwa amakarita azajya abafasha mu kugura ibintu bitandukanye, amafaranga bazajya bishyura hakazajya havaho ayagenewe gufasha Rayon Sports kubaka Stade.

Abantu batandukanye batanga imyirondoro yabo ngo binjizwe muri sisiteme izifashishwa
Abantu batandukanye batanga imyirondoro yabo ngo binjizwe muri sisiteme izifashishwa

Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Gicumbi, niho habereye igikorwa cyo kwandika abakunzi ba Rayon Sports bifuza kugira uruhare muri uyu mushinga, nyuma yo kuzenguruka utundi turere trimo Ruhango, Rwamagana, Kayonza na Ngoma.

Hashyizweho itsinda ribarura abakunzi ba Rayon Sports bifuza gushyigikira uyu mushinga
Hashyizweho itsinda ribarura abakunzi ba Rayon Sports bifuza gushyigikira uyu mushinga

Umuyobozi wa MK Sky Vision, Munyakazi Sadate, yadutangarije ko kugeza ubu bishimiye ko ibyo batekerezaga biri kugenda neza ndense bikanarenga uko babyumvaga mbere yo gutangira uyu mushinga.

Yagize ati “Mbere twatekerezaga ko twazabona nk’abakunzi ibihumbi 10 biyandikisha, ariko byaradutangaje kuko ubu mu turere tune gusa nUmujyi wa Kigali tumaze kubona barenga 10,000 bafite ubushake bwo kwitabira iyi gahunda, tukaba dufite gahunda ko mu minsi mike umushinga utangira gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa MK Sky Vision, Munyakazi Sadate
Umuyobozi wa MK Sky Vision, Munyakazi Sadate

Yakomeje kandi adutangariza ko bamwe mu bantu bazakorana ku ikubitiro harimo Sitasiyo za Essence, aho abafite ibinyabiziga bzajya bayigura hakagira amafaranga ahita ajya mu mushinga wo kubaka Stade.

“Iki cyumweru twagombaga kuba twarasinyanye na sitasiyo imwe ya essence, ariko twabyimuriye mu cyumweru gitaha kuko hari ibyo twari tugishira ku murongo, tukaba hari n’abandi bafatanyabikorwa benshi tugomba gusinyana vuba”

Uyu mushinga wo kubaka Stade ya Rayon Sports izitwa Gikundiro Stadium, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 60, umushinga wo kubaka Stade ukaba watangira mu myaka itatu iri imbere.

Mu mafoto, i Gicumbi ahafunguwe Fan Club itwa Gicumbi cy’Abarayons, ndetse bagahita basobanurirwa iby’uyu mushinga

Runigababisha Mike, Umuyobozi w'ihuriro rya Fan Clubs
Runigababisha Mike, Umuyobozi w’ihuriro rya Fan Clubs
Muhawenimana Claude, Perezida w'abafana ba Rayon Sports
Muhawenimana Claude, Perezida w’abafana ba Rayon Sports
Cyiza Richard, umubitsi w'ihuriro rya Fan Clubs.
Cyiza Richard, umubitsi w’ihuriro rya Fan Clubs.
Harerimana Eric wahoze akinira Rayon Sports mu myaka yo hambere aganriza abakunzi ba Rayon Sports i Gicumbi
Harerimana Eric wahoze akinira Rayon Sports mu myaka yo hambere aganriza abakunzi ba Rayon Sports i Gicumbi
Malaika na Feza nka bamwe mu bafana bazwi ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu muhango
Malaika na Feza nka bamwe mu bafana bazwi ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mudusobanurire iyo gahunda twiyandikishe

Hamilton yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Nitwa kwizera ndifuza kwiyandikisha umuntu anyurahe atanga angahe muzangereho nange

Kwizera yanditse ku itariki ya: 23-04-2019  →  Musubize

Nanjye munshyire muri iyo sisiteme

Jjohn yanditse ku itariki ya: 19-04-2019  →  Musubize

MWAKEREJENEZA REYOTUZAYISHYAGIRA

THEWONESTE yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

hahahaha,abarya nibarye ibyacu ndabizi

Sembagare john yanditse ku itariki ya: 15-04-2019  →  Musubize

mwatekereje neza peee arikose ko dusanzwe tubizi ubwo ntimuzayashyira mugifu cyanyu?

nshuti yanditse ku itariki ya: 11-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka