Kubaka Stade Amahoro n’izindi nyubako ziyikikije bigeze kure (Amafoto)
Inyubako nshya ya Stade Amahoro iri hafi kuzura, kuko igeze ku kigero cya 87% yubakwa. Stade Amahoro nshya izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu gihe isanzwe yajyaga yakira abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 20 na 30, bivuze ko inshya izaba ikubye hafi kabiri iyari isanzwe.
![Ikibuga n'aho kwicara hararangiye, ubu hari gukorwa tapis yo gusiganwa izengurutse ikibuga Ikibuga n'aho kwicara hararangiye, ubu hari gukorwa tapis yo gusiganwa izengurutse ikibuga](IMG/jpg/img_20240207_150310.jpg)
Ikibuga cy’umupira w’amaguru kizaba kigizwe n’ubwatsi bugezweho buzwi nka Hybrid, bukaba ari ubwatsi bukubiyemo ubwatsi kimeza ndetse n’ubwatsi bw’ubukorano, bukaba ari na bwo buri ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya Stade Amahoro.
Iyi Stade izaba irimo ikibuga cyagenewe gukorerwaho amasiganwa (running track), bikazaba ari na ko bimeze ku kibuga cy’imyitozo cy’inyuma ya Stade, na cyo kikazaba gifite amatara ku buryo cyazajya kinakoreshwa mu masaha y’ijoro.
Usibye ikibuga cy’imyitozo cy’umupira w’amaguru, inyubako izwi nka Petit Stade na yo yamaze kuvugururwa ishyirwamo intebe zijyanye n’igihe, ndetse n’igisenge kirazamurwa kugira ngo kijyane n’ibipimo mpuzamahanga bisabwa ku mikino y’intoki, ikazaba yo yakira abantu 1000.
Iruhande rwa Petit Stade, na ho havuguruwe inyubako isanzwe ikinirwamo imikino y’abafite ubumuga, iyi na yo ibikorwa by’ingenzi bikaba byararangiye.
Mu gihe kubaka Stade Amahoro n’izindi nyubako ziyishamikiyeho bigeze ku kigero cya 87%, biteganyijwe ko nibura mu kwezi kwa 5/2024 ibikorwa byose bizaba byarangiye, hagategerezwa igihe izatangira gukoresherezwa.
![Ibikorwa by'ingenzi byararangiye Ibikorwa by'ingenzi byararangiye](IMG/jpg/img_20240207_150315.jpg)
![Intebe zamaze kugera muri Stade yose Intebe zamaze kugera muri Stade yose](IMG/jpg/img_20240207_150517.jpg)
![Aho abafana bicara hose haratwikiriye Aho abafana bicara hose haratwikiriye](IMG/jpg/img_20240207_150519.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150551.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150638.jpg)
![Ubwatsi bw'ikibuga bunogeye ijisho Ubwatsi bw'ikibuga bunogeye ijisho](IMG/jpg/img_20240207_150643.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150650.jpg)
![Stade Amahoro ubu irimo ubwatsi bugezweho Stade Amahoro ubu irimo ubwatsi bugezweho](IMG/jpg/img_20240207_150654.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150717.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150721.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150742.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150747.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150843.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_150847.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_151105.jpg)
![Ahazajya hacururizwa ibyo kunywa no kurya na ho hari kurangira Ahazajya hacururizwa ibyo kunywa no kurya na ho hari kurangira](IMG/jpg/img_20240207_151437.jpg)
![Urebeye muri Stade Amahoro imbere, aha ni ahari ikibuga cy'imyitozo Urebeye muri Stade Amahoro imbere, aha ni ahari ikibuga cy'imyitozo](IMG/jpg/img_20240207_151536.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152330.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152334.jpg)
![Ikibuga cyimyitozo kizaba gifite ubwatsi nk'ubwa Stade Amahoro, nacyo cyamaze gukorwa Ikibuga cyimyitozo kizaba gifite ubwatsi nk'ubwa Stade Amahoro, nacyo cyamaze gukorwa](IMG/jpg/img_20240207_152347.jpg)
![Usibye ikibuga cy'umupira w'amaguru cy'imyitozo, hari no gukorwa ibindi bibuga by'imikino y'intoki Usibye ikibuga cy'umupira w'amaguru cy'imyitozo, hari no gukorwa ibindi bibuga by'imikino y'intoki](IMG/jpg/img_20240207_152344.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152539.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152522.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152835.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152800.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152838.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152850.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152909.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152918.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152909.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152918.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152925.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_152931.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_153027.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_153030.jpg)
![Patit Stade izajya yakira abantu 1000 Patit Stade izajya yakira abantu 1000](IMG/jpg/img_20240207_153037.jpg)
![Inyubako ya Petit Stade na yo isa nk'iyarangiye Inyubako ya Petit Stade na yo isa nk'iyarangiye](IMG/jpg/img_20240207_153044.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_153047.jpg)
![Igisenge cya Petit Stade cyarongerewe Igisenge cya Petit Stade cyarongerewe](IMG/jpg/img_20240207_153051.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_153101.jpg)
![Imirimo iragana ku musozo muri Petit Stade Imirimo iragana ku musozo muri Petit Stade](IMG/jpg/img_20240207_153250.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_153252.jpg)
![](IMG/jpg/img_20240207_153307.jpg)
![Aho abafana bazajya bazamukira bajya mu byicaro byabo muri Petit Stade Aho abafana bazajya bazamukira bajya mu byicaro byabo muri Petit Stade](IMG/jpg/img_20240207_153511.jpg)
![Stade Amahoro na Petit Stade, imbere yazo hari kubakwa parking Stade Amahoro na Petit Stade, imbere yazo hari kubakwa parking](IMG/jpg/img_20240207_153653.jpg)
![Petit Stade Amahoro izajya abantu 1000 Petit Stade Amahoro izajya abantu 1000](IMG/jpg/img_20240207_153659.jpg)
![Inyubako ya Petit Stade iri kugana ku musozo Inyubako ya Petit Stade iri kugana ku musozo](IMG/jpg/img_20240207_153729.jpg)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Petit Stade ko abantu 1000 ari bake??!!