“Kuba Tchite atarakiniye u Rwanda byatewe n’uburangare”- Mbonabucya

Uwari Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yakinnye igikombe cy’Afurika muri 2004 akaba anakurikirana abakinnyi b’abanyarwanda bakina i Burayi, Desire Mbonabucya, avuga ko kuba Gasana Mohamed Meme Tchité atarakiniye u Rwanda byaratewe n’uburangare bw’abayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , tariki 23/12/2011, ku cyicaro cya FERWAFA, Mbonabucya yavuze ko nubwo Tchité yarakaye cyane kuko abayoboraga FERWAFA ngo bamusuzuguye, ariko byarashobokaga ko bari kumwegera bagacoca icyo kibazo akabona gukinira Amavubi, dore ko u Rwanda rwamwirutseho igihe kirekire ariko bikarangira yanze kuza mu Mavubi.

Kuba u Rwanda rwaramwifuzaga, Mbonabucya asanga bitandukanye no kumwegera ngo bamusabe kuza mu Mavubi kuko batakoresheje uburyo bwiza kandi bari bazi ko bafitanye na we ikibazo.

Mbonabucya yagize ati “Navuga ko habayeho uburangare. Njyewe Meme turavugana kenshi. Iyo tuganira mba numva umuntu amwegereye bakaganira birambuye ashobora kuza mu Mavubi. Nk’ubu hagize umuntu wo muri FERWAFA cyangwa Minisiteri ya Siporo ujya kumureba i Burayi bakaganira, bakirengagiza ibyahise, Meme ashobora rwose kubyumva kandi akaba yahindura imyumvire kuko na we icyo ashaka ni ikipe y’igihugu akinira”.

Bitewe nuko gukinira Ububiligi kwa Tchité bigenda byanga, Mbonabucya abona ko uyu waba ari umwanya mwiza wo kujya kumuganiriza bakumva icyo atekereza ku Rwanda ndetse bakanamushishikariza kuza gukinira Amavubi kuko n’ubuyobozi bwa FERWAFA bwakunze kugirana ibibazo na we bwahindutse.

Kugeza ubu Tchité aracyari mu manza asaba ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryamuha uburenganzira agakinira Ububiligi ariko ikibazo cye gikomeza kongera ubukana ku buryo bigoranye ko yazakinira icyo guhugu avuga ko kuva akuri muto yarotaga kuzagikinira kugeza ubu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka