Ku matara y’i Nyamirambo, Rayon Sports yiteguye gutsinda Costa do Sol

Ikipe ya Rayon Sports irakira Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino ya CAF Confederation Cup, umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert, aratangaza ko ikipe ya Rayon Sports yiteguye gutsinda Costa do Sol mu mukino ubanza uza kubera i Nyamirambo, nk’uko yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro kibanziriza uyu mukino

Ivan Minnaert yatangarije itangazamakuru ko biteguye kwitwara neza
Ivan Minnaert yatangarije itangazamakuru ko biteguye kwitwara neza

Ati "Intego yanjye ndetse n’iy’abakinnyi ni ugutsinda, imyitozo tumaze iminsi dukora turizera ko igomba kudufasha muri uyu mukino, uko twitwaye kuri Mamelodi siko benshi babikekaga, no kuri uyu mukino twiteguye kwitwara neza"

Kuri Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni w’iyi kipe, ngo ni mahirwe aza rimwe, biteguye kutayapfusha ubusa

" Aya ni andi mahirwe tubonye nyuma ya Mamelodi, ni amahirwe aza gake mu buzima, tuzi ko nitumaramuka dutsinze uyu mukino bizahindura amateka y’umupira w’amaguru, twarebye iriya kipe uko ikina, turumva dufite icyizere cyo kuyisezerera"

Uyu mukino uraza gutangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bikaba ari 2000, 5000, 10000 ndetse na 20,000, aho imiryango ya Stade ifinguye kuva Saa Saba z’amanywa.

Andi mafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports ku matara i Nyamirambo

Ivan Minnaert yatangarije itangazamakuru ko biteguye kwitwara neza
Ivan Minnaert yatangarije itangazamakuru ko biteguye kwitwara neza
Shabban Hussein Tchabalala yitezweho byinshi
Shabban Hussein Tchabalala yitezweho byinshi
Mutsinzi Ange, umwe muri ba myugariro bahagaze neza muri iyi minsi
Mutsinzi Ange, umwe muri ba myugariro bahagaze neza muri iyi minsi
Manishimwe Djabel wari umaze iminsi yaravunitse ashobora kubanza mu kibuga
Manishimwe Djabel wari umaze iminsi yaravunitse ashobora kubanza mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka