Komite ya Kirehe Fc yasheshwe hasigaramo umuntu umwe

Abari bagize Komite y’ikipe ya Kirehe bose bamaze gukurwaho n’ubuyobozi bw’akarere nyuma y’aho ikipe itari gutanga umusaruro.

Muri iki gitondo ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko abari bagize komite y’ikipe ya Kirehe Fc bose bamaze gukurwaho, ibi bikaba byaraye bibaye mu nama yaraye iteranye, igahuza ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ndetse na Komite y’iyo kipe.

Ikipe ya Kirehe kugeza ubu nta mukino ndetse nta n'igitego iratsinda muri iyi Shampiyona
Ikipe ya Kirehe kugeza ubu nta mukino ndetse nta n’igitego iratsinda muri iyi Shampiyona

Iyo nama yasojwe mu gicuku yaje gufata umwanzuro wo guhita isesa iyo komite yose, hasigaramo uwitwa Munyangeri Christophe wari Visi-Perezida w’iyo kipe, naho abandi barangajwe imbere na Habanabakize Celestin wari Perezida w’iyo kipe bakurwaho.

Habanabakize Celestin, Umuyobozi wa Kirehe FC ucyuye igihe
Habanabakize Celestin, Umuyobozi wa Kirehe FC ucyuye igihe

Kirehe yahise ihabwa ubuyobozi bushya

Munyangeri Christophe wari umuyobozi wungirije w’ikipe ya Kirehe FC ni we umaze kugirwa umuyobozi mushya w’iyo kipe asimbuye Habanabakize Celestin.

Nsengimana Janvier Umuvugizi wa Kirehe FC aganira na Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, yatangaje ko mu buyobozi bw’ikipe habaye impinduka hagamijwe kugira ngo ikipe irusheho kwiyubaka no kwitwara neza.

Yagize ati “Komite yahindutse ariko nta kindi cyabiteye, ni impinduka yo gushaka uko ibintu byakosoka kugira ngo ikipe urusheho kwitwara neza dushyiramo amaraso mashya”.

Munyangeri Christophe umuyobozi mushya wa Kirehe FC
Munyangeri Christophe umuyobozi mushya wa Kirehe FC

Avuga ko komite isanzwe ari yo yasabye kuruhuka kuko abayigize bananiwe kandi bafite n’izindi nshingano nyinshi.

Ati “Komite isanzwe yari imaze igihe ari nayo yavanye ikipe mu cyiciro cya kabiri ntabwo ari uko idashoboye ahubwo nuko bagaragazaga kuruhuka kuko bananiwe kandi bakaba bafite n’inshingano nyinshi”.

Nk’uko Nsengimana akomeza abivuga, Christophe Munyangeri wari umuyobozi wungirije muri Kirehe FC, ni we wahise ahabwa umwanya w’ubuyobozi bw’ikipe asimbura Habanabakize Celestin wari umaranye iyo kipe imyaka igera kuri itatu, mu gihe gito hakazasimbuzwa indi myanya isigaye kugira ngo komite yuzure.

Ku bibazo bivugwa mu ikipe by’ibirarane by’abakinnyi, Nsengimana avuga ko hari uburyo ubuyobozi bwumvikanye n’abakinnyi kugira ngo bishyurwe amafaranga yabo.

Ati “Abakinnyi bose twaganiriye nijoro ntawagaragaje ikibazo ko atazakina kubera amafaranga y’ibirarane, bose hari uburyo twumvikanye tuzabaha amafaranga kandi buri gihe dukurikije amazezerano dufitanye turayabaha, niba harabayeho gutinda nk’ibyumweru bibiri ntakibazo gihari turi kwiga uburyo abo dufitiye amafaranga tuyabaha vuba”.

Ku kibazo cy’imisoro ikipe yishyuzwa na RRA Kirehe FC, Nsengimana avuga ko ari amakuru azwi cyane n’umuyobozi ucyuye igihe, hakaba hagiye kwigwa uburyo bahura na Rwanda Revenue bakamenya uko icyo kibazo gihagaze n’uburyo bajya basora.

Ikipe ya Kirehe kugeza ubu iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona imaze gukina imikino ibiri,ikaba yaranayitsinzwe yose aho yatsinzwe n’ikipe ya Mukura ndetse n’Amagaju.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niba equipe idatanga umusaruro bamwe mu abagize commute baba bagomba kwegura cg kweguzwa nta mpamvu zo kurebera ibintu bipfa ahubwo abo bayobozi b,akarere uwabajyana n,ahandi bitari kugenda

niyigena clement yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka