Kiyovu Sports yatandukanye na Ndanda wari umaze amezi atatu ahawe akazi

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze kumenyesha Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ wari wagizwe umutoza w’abanyezamu, ashinjwa guta akazi

Tariki 02/10/2020 ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye itsinda ry’abatoza bari barangajwe imbere na Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru, barimo ndetse na Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda wari wagizwe umuyobozi wa tekinike ndetse akanaba umutoza w’abanyezamu.

Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda ubwo yagirwaga umutoza w'abanyezamu akaba n'ushinzwe tekinike
Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda ubwo yagirwaga umutoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe tekinike

Nyuma yo gusinya amasezerano, umutoza Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ yasabye uruhushya yerekeza muri Ethiopia aho asanzwe atuye, aho byavugwaga ko agiye kwimura umuryango we, gusa kugeza ubu akaba yari ataragaruka mu Rwanda.

Kugeza ubu nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwagiye butangaza ko bwamwandikiye bumusaba kugaruka mu kazi, ubu bwatangaje ko bwamaze kumuhagarika bumushinja guta kazi, ndetse akaba yaramaze no kwandikirwa ibaruwa abimenyeshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka