Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bushya bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwakoze umuhango wo gusinyisha amasezerano abatoza ndetse n’abandi bazafatanya n’umutoza mukuru Karekezi Olivier.

Karekezi Olivier asinya amasezerano y’imyaka ibiri

Karekezi Olivier asinya amasezerano y’imyaka ibiri
Umutoza Karekezi Olivier azaba yungirijwe n’abatoza babiri barimo Kalisa Francois ndetse na Banamwana Camarade watozaga Gicumbi, Ndizeye Aime Desire Ndanda uzari umutoza w’abanyezamu akaba n’Umuyobozi wa Tekinike, Kingundu uzaba ari Team Manager ndetse na Ntwari Eric uzwi nka Djemba uzaba ashinzwe ibikoresho (Kit Manager).
Aba batoza bose basinye amasezerano y’imyaka ibiri, bakaba bahawe inshingano zirimo kwegukana igikombe ikipe ya Kiyovu imaze imyaka 27 itegukana, ibi bakaba banabihurizaho n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Mu mafoto: uko uyu muhango wagenze

Banamwana Camarade watozaga Gicumbi ubu ni umutoza wungirije muri Kiyovu Sports

Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda yagizwe umutoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe tekinike

Ahmed Kagabo usanzwe ari umusifuzi azaba ashinzwe kongerera ingufu abakinnyi (Fitness Coach)


Ntwari Ibrahim ‘Djemba’ wahoze muri Rayon Sports, ni we uzaba ushinzwe ibikoresho bya Kiyovu Sports

Kalisa François azaba yungirije Karekezi Olivier

Kingundu Ibrahim azaba ari Team Manager wa Kiyovu Sports
National Football League
Ohereza igitekerezo
|