Kiyovu Sports irakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Cameroun

Nyuma yo gusoza imikino y’ibirarane ndetse n’isubikwa rya Shampiyona, Kiyovu Sports igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera ibitego 3-1, ikipe ya Kiyovu Sports binyuze ku mutoza wayo Kirasa Alain, yatangaje ko iyi kipe ye ifite umukino wa gicuti na Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 kuri uyu wa Gatanu, mu rwego rwo gukomeza no kwitegura Shampiyona.

Cameroun y'abatarengeje imyaka 17
Cameroun y’abatarengeje imyaka 17

"Kuri uyu wa gatanu dufite umukino wa gicuti na Cameroun y’abatarengeje imyaka 17, gusa tuzaha umwanya n’abakinnyi bacu bakiri bato nka ba Keddy, ubundi abakinnyi tunabahe akaruhuko gato k’iminsi ibiri cyangwa itatu, kuko imikino ya Shampiyona izakurikiraho izaba yegeranye cyane"

Kiyovu izakina na Cameroun u17 kuri uyu wa Gatanu
Kiyovu izakina na Cameroun u17 kuri uyu wa Gatanu

Ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 imaze iminsi mu Rwanda aho yaje gukina irushanwa ririmo ya gicuti n’u Rwanda ndetse na Tanzania, aho mu mikino ibiri yakinnye yatsinze u Rwanda ibitego 3-1, itsindwa na Tanzania ibitego 2-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka