Kiyovu Sports idafite umutoza mukuru yatangiye imyitozo (AMAFOTO)

Ikipe ya Kiyovu Sports itarashyiraho umutoza mukuru yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26/07/2022 ikipe ya Kiyovu Sports ni bwo yatangiye imyitozo, yari iyobowe na Mateso Jean de Dieu kuko kugeza ubu iyi kipe nta mutoza mukuru yari yabona ngo atangire akazi.

Kiyovu Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri
Kiyovu Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Kugeza ubu mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kutabasha kuzana umutoza Patrick Aussems, biravugwa ko yamaze kumvikana na Allain Andre Landeut ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ariko ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iradukunda Jean Bertrand yatangiye imyitozo nk'umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports
Iradukunda Jean Bertrand yatangiye imyitozo nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports kandi mbere yo gutangira imyitozo, ku wa Mbere abakinnyi b’iyi kipe bari babanje gukorerwa ibizami by’ubuzima ngo barebe uko bahagaze nyuma y’iminsi bari bamaze mu kiruhuko.

Umunyezamu Kimenyi Yves akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports akorerwa isuzuma ry'ubuzima
Umunyezamu Kimenyi Yves akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports akorerwa isuzuma ry’ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka