Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne yerekeje muri Chypre

Umunyarwanda Kevin Monnet-Paquet uheruka kurekurwa n’ikipe ya Saint-Etienne, yasinye amasezerano mu ikipe ya Aris Limassol yo muri Chypre

Rutahizamu Kevin Monnet-Paquet wari umaze imyaka irindwi (kuva 2014) ari umukinnyi wa Saint-Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, nyuma yo kutongererwa amasezerano n’iyi kipe yamaze kwerekeza mu yindi kipe.

Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne
Kevin Monnet-Paquet yari amaze imyaka irindwi muri Saint-Etienne

Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, yasinye amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa mu ikipe ya Aris Limassol yo muri Chypre, iyi ikaba ari ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Uyu rutahizamu umaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y’igihugu ariko ntiyitabire ubutumire mu myaka ye ya nyuma muri Saint-Etienne yagiye arangwa n’imvune, akaba mu mwaka ushize w’imikino yarayikiniye imikino 16.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka